Gasogi United yabonye itike ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya na AS Muhanga 1-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/8. Ikipe y’i Kigali yakomeje ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1, kuko yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-0.
Mu minota ya mbere, AS Muhanga yagaragaje ubusatirizi bukomeye ishaka igitego cya kare, ariko Gasogi United iyihagarika neza. AS Muhanga yaje gufungura amazamu ku munota wa 33, binyuze kuri Mutebi Rashid, atsinda igitego cyajyanye amakipe mu karuhuko.
Mu gice cya kabiri, AS Muhanga yakomeje gushaka ibindi bitego, ariko amahirwe ntiyayibana. Gasogi United yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 72, gitsinzwe na Alioune Mbaye nyuma yo gucenga abakinnyi ba AS Muhanga mu rubuga rw’amahina.
Umukino warangiye ari 1-1, ariko Gasogi United ikomeza kubera ikinyuranyo cy’ibitego 3-1. Iyi ntsinzi yayihesheje itike yo gukomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, mu gihe AS Muhanga yasezerewe.