Nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na APR FC, Wasiri, usanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports, yagaragaye ku kibuga ari kurira. Yavugaga ko Gasogi United yarenganyijwe kubera imisifurire, agira ati: “Ese iyi Gasogi United izaburanirwa nande?” Ibi byagaragaje uburyo abafana bamwe bababajwe n’ibyo babonye nk’akarengane ku ikipe ya Gasogi United.
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yatangaje ko ikipe ye itasezerewe kubera ko yatsinzwe na APR FC, ahubwo ari umusifuzi wabigizemo uruhare. Ibi yabivuze nyuma y’umukino wo kwishyura warangiye ari ubusa ku busa, Gasogi isezererwa ku giteranyo cy’igitego 1-0 cyo mu mukino ubanza. Mu gahinda kenshi, KNC yagize ati: “Ntabwo dusezerewe na APR FC, dusezerewe n’umusifuzi.”
KNC yashimangiye ibyo avuga agaragaza ko ku munota wa gatanu w’umukino, Kokoete Udo yatsinze igitego ku mupira yari acomekewe na Mugisha Joseph, ariko umusifuzi w’igitambaro, Habumugisha Emmanuel, avuga ko habayeho kurarira. Si ibi gusa, kuko no hagati mu mukino KNC yakomeje kugaragaza ko atishimiye ibyemezo by’umusifuzi Nizeyimana Is’haq.
Mu mwaka ushize, Gasogi United yari yasezereye APR FC kuri penaliti, ariko kuri iyi nshuro ibintu byahindutse. APR FC yihimuye maze isezerera Gasogi United, isanga Police FC muri ½, nyuma y’uko Police FC na yo isezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.
Iyi mikino yasize impaka nyinshi, aho bamwe babona APR FC nk’iyatsinze binyuze mu bushobozi bwayo, mu gihe abandi bagaragaza ko imisifurire yagize uruhare mu gusubiza Gasogi United inyuma.