Ikipe ya Rayon Sports yanganyije 0-0 na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona, wabaye kuri iki Cyumweru.
Uyu mukino ntiwahiriye Rayon Sports kuko yongeye gutakaza amanota abiri yikurikiranya. Abasore ba Gasogi United, bayobowe na KNC, bitwaye neza, barinda izamu ryabo neza cyane.
Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 5 irusha APR FC, iyi nayo ikaba igiye guhura na Police FC saa 19:00.
Ese APR FC izagabanya ayo manota akaba 2, cyangwa se Rayon Sports ikomeze kuyirusha 5? Dutegereze turebe.

