in

Gasabo umwana w’imyaka 19 yishe umugabo w’imyaka 36

Mu karere ka Gasabo umusore w’imyaka 19 arakekwa ho kwica umugabo w’imyaka 36 bapfa telefone.

Icyaha acyekwaho bivugwa ko cyakozwe, tariki ya 30/09/2023 mu gishanga cya Karondo, giherereye mu mudugudu wa Gakenyeri, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo.

Muri iki gishanga niho abaturage babonye umurambo basanga uwo muntu wapfuye bamuzi, abaturage bahise bakeka uwo musore w’imyaka 19 kuko ariwe wari ufitanye amakimbirane ya telefone nuwo mugabo.

Uwo musore yahise ashakishwa afatirwa kwa Nyirakuru mu karere ka Kamonyi aho yari yahungiye, bamaze kumufata yahise yiyemerera icyaha avuga ko ariwe wamukubise amugira indembe ndetse amwinika mu mazi asiga agiye gushiramo umwuka.

Uyu musore naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa igifungo cya burundu nkuko itegeko ribivuga.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ni iki cyatumye umucamanza agabanya igihano? Umunyamakuru Mutesi Scovia ntiyumva ukuntu Prince Kid yagabanyirijwe igihano atarigeze abisaba urukiko kandi ataranarworohereje

Kicukiro: Polisi y’igihugu yafashe abantu batanu bacyekwaho kwangiza ibikorwaremezo