Umugabo wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yasanze umugore we ari kumwe n’umusore mu nzu maze ayiha inkongi y’umuriro.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 kamena 2022 nibwo uwitwa Mbarushimana Thacien utuye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo yatwitse ibyari mu nzu y’uwitwa Eric Habyarimana nawe utuye muri uyu murenge, ibi Thacien akaba yabikoze nyuma yo gukeka ko eric yari aryamanye na Jeannine Uwizeyimana yita umugore we dore ko ngo yanasanze bikingiranye.
Nyiri urugo ari nawe nyiri amazu Eric acumbitsemo yabwiye TV1 ko ubwo yari aryamye aribwo haje umuntu agakomanga, akamubaza icyo ashaka undi akamubwira ko ashaka kwa Eric, yamara kumurangira ku muryango Eric acumbitsemo akagenda akomanga cyane kugeza ubwo yamenye n’ibirahuri kandi ngo muri iyo nzu hari harimo undi mugore, ati”yashatse amabuye yica iriya portaye yo hanze yapfuye biragaragara muri kubibona. Yafashe nandi mabuye akomeye cyane yica urugi rwa metallic rwaho Eric ataha nta kintu muri kubonamo yamenaguye”.
Nyiri amazu yakomeje avuga ko ibyo uyu Thacien yakoze byavuye ku nzu Eric abamo bigafata no kunzu we abamo. Abandi baturage batuye aho hafi bavuze ko bageze aho ngaho bamaze kumva urusaku, undi yagize ati” ndi umuturanyi waha ngaha, nkimara kumva urusaku nazamutse ngeze aha ndebeye mu idirishya mbona umugabo munzu, afata ikibiriti atangira gutwika ahereye kuri matela yari iri muri salon ndetse nibyari Bihari, nuko nkora ibishoboka byose mbwira ny’irigipangu ngo akupe umuriro arawukupa”.
Abaturage banenze imyitwarire y’uyu mugore bavuga ko bitagakwiriye ko umugore muzima asiga umugabo we akajya ku wundi mugabo, kuko ngo ahubwo abari bahari bakoze amakosa uyu mugore nawe bagakwiye kuba bamufashe ntacike agahanwa kuko Atari umuco mwiza ku mugore.Gusa bananenge uwo mugabo wafashe icyemezo cyo gutwika inzu y’abandi bavuga ko ataribyo byari gukemura ikibazo.