Gasabo: Umugabo waburanaga n’umugore we mu rukiko kubera ibintu bihanwa n’amategeko yamukoreye mu bihe bitandukanye, yahawe igihano n’urukiko ubundi abandi bagabo bumviraho.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije umugabo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko igihano cy’umwaka umwe gisubitse mu gihe cy’imyaka itatu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo guhoza umugore we ku nkeke.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwari rwasabiye uwo mugabo guhamwa n’icyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri
Bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye yagiye atoteza umugore we amubwira amagambo mabi ndetse akanamutuka ibitutsi by’urukozasoni byatumye abaho mu bwoba.
Uwo mugabo ngo yakundaga gutoteza umugore we ku buryo hari n’ubwo yamusangaga aho acururiza akabaza impamvu abakiliya bagiye kunywera mu kabari k’indaya [avuga umugore we.]
Uretse kandi kumutuka ngo yagiye akora ibikorwa bigamije gutera umugore ubwoba no kumubuza umutekano birimo kumukubita no kumutuka bikomeye ndetse akamutukira no mu ruhame.
Uwo mugabo yemereye urukiko koko ko icyaha Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho yagikoze ariko asaba ko yagabanyirizwa igihano kuko yifuza kujya gushakira abana be amafaranga y’ishuri yo gutangirana umwaka utaha w’amashuri ngo kuko batakibana n’umugore.
Yagaragaje ko mu gihe amaze afungiye muri kasho ya polisi yamaze kwitekerezaho akabona ko akwiye kwikosora ndetse akaba anabisabira imbabazi.
Umwunganira na we yari yasabye ko Urukiko rwamuha igihano gisubitse kubera ko icyo gihano nta ngaruka cyateza kuko bamaze gutandukana n’umugore we ndetse banafitanye urundi rubanza rw’imbonezamubano mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwo gusaba gatanya.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumaze gusuzuma izo ngingo, kuri uyu wa 25 Kanama 2023, rwagaragaje ko uwo mugabo ahamwa n’icyaha cyo guhoza uwo bashyingiranwe ku nkeke.
Urukiko Rwemeje ko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe ariko gisubitse mu gihe cy’imyaka itatu.
Uyu mugabo wari ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi agomba guhita arekurwa agasubira mu buzima busanzwe ariko nk’uko igisabanuro cy’igihano gisubitse kiri asabwa kwirinda kongera gukora icyaha gisa gityo mu gihe cy’imyaka nibura itatu yasubikiwemo igihano.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigaragaza ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo aba akoze icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.