in

Gasabo! Mu gicuku kiniha byari amarira n’imiborogo ku irimbi ubwo bashyinguraga umugore n’umugabo basanzwe mu nzu bapfuye hagakekwa icyabishe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023, Nibwo abaturage batuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Gasharu mu mudugudu wa Agatare basanze imirambo ibiri mu nzu.

Bamwe mu baturage bari aho ba nyakwigendera bapfiriye, babwiye BTN ko batunguwe no kubona imirambo ibiri y’abashakanye, aho umurambo w’umugore wari uryamye iruhande rw’umugabo wari umanitse mu mugozi.

Bakomeza bavuga ko, uyu mugore ashobora kuba yarishwe ku wa Kabiri umugabo akimara gutahuka iwe avuye muri Uganda aho atwarira imodoka, noneho kuva icyo gihe abaturanyi bahamagara umgore bagasanga telefoni ye ifunze kugeza ubwo bamusangaga yapfuye kandi abwo bakabibwirwa n’amasazi yatumukaga anyura mu madirishya ndetse n’impumuro mbi yasangaga abaturage hanze.

Habimana Emmanuel umuturanyi wa ba nyakwigendera yabwiye BTN ko bakibona ayo masazi bahise bica urugi bakeka ko ari inyamaswa yapfpriye mu nzu batungurwa no gusanga abo bombi hashize igihe barapfuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
11 months ago

Ubwicanyi buri murwanda n’iki kiri kubutera

Rayon Sports iri mu makipe 6 ya nyuma! Urutonde rwa Shampiyona uko ruhagaze nyuma y’umunsi wa 5

Jean Pierre Kagabo wa RBA yatunguwe! Mutesi Scovia yavuze amagambo aremereye maze abanyamakuru bagenzi be barikanga – VIDEWO