in

Gasabo: Habereye impanuka iteye ubwoba yatewe n’umunyonzi wari utwaye umugenzi maze agonga imodoka

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi habereye impanuka y’umunyonzi wagonze imodoka maze ahita ahasiga ubuzima uwo yari ahetse we akomereka bikabije.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki 3 Mata 2023 ahagana saa kuminimwe zishyira saa kuminebyiri z’umugoroba aho uyu munyonzi wagenderaga ku muvuduko mwinshi yavaga ahitwa Beretwari yerekaza Karuruma, maze agonga imodoka yavaga Karuruma kubera uwo muvuduko yagenderagaho.

Abaturage bari aho byabereye, bavuze ko uyu munyonzi yamanutse ari ku muvuduko ukabije maze ahita arenga umuhanda maze agonga imodoka yazamukaga ahita ahasiga ubuzima ariko uwo yari ahetse we yakomeretse bikabije maze ahita ajyanwa kwa muganga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro w’ikipe ya Gasogi United yateye imitoma ishamaje umugore we nyuma yo gusezerana imbere y’Imana

Musenyeri Yashyizeho akayabo k’amafaranga ku mukobwa ari busange ari isugi ariko ibyakurikiyeho bikomeje kuba inkuru mu bantu