Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimihurura kuri uyu wa Kane abaturage benshi bari bafite amarira n’agahinda ku maso yabo ubwo bajyaga gushyingura mu irimbi rya Rusororo umuturanyi wabo wishwe n’abahize ba nabi bamusanze iwe.
Uyu nyakwigendera witwa Ingabire Claudina yishwe ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama, yishwe n’abagizi ba nabi bamusanze mu rugo ubwo yari avuye kugura amata maze aje mu rugo ngo yugame imvura yari irimo kugwa, abo bagizi ba nabi buriye igipangu maze bamusanga munzu ari wenyine baramwica.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura yatangarije BTN Tv dukesha iyi nkuru ko abo bagize ba nabi bataramenyekana ubu hagikorwa iperereza. Nyakwigendera apfuye asize abana babiri, uyu muyobozi yavuze ko bazakomeza kwita kuri aba bana basigaye aripfubyi kuko na Papa wabo nawe yari asanzwe yiritabye Imana.
Abaturage bavuze ko hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse maze izo nkoramaraso zishe nyakwigendera zikabiryozwa, kandi muri aka gace hagakazwa umutekano kuko abantu bakomeje kwicwa.