Gasabo: Abajura bakoze imyigaragambyo ikomeye bafunga umuhanda ku buryo uwavugaga wese yakubitwaga nk’izasagutse kuri Yesu
Mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Jali humvikanye inkuru y’abajura 2 bagiye kwiba nkako ibyo bidahagije nyuma yo kwiba bakora urugomo rukomeye ibyaje kumera nk’imyigaragamyo dore ko uwavugaga wese bahondaga.
Ibi byabereye mu isantere izwi nko mu gashyushya mu kagari ka Gateko,inkuru dukesha B Plus Tv ivuga ko aba bajura 2 ari bo bazwi ku mazina ya Nino ndetse na Kazungu bagiye kwiba Televisiyo y’umucuruzi ukorera aho mu isantere ubundi uwo mucuruzi yabasangamo akabafungirana na we bari kumwe, gusa ibyo nibyo byahise bitangiza intambara kuko uyu mucuruzi bamukubise bamugira intere nk’aho ibyo bidahagije barasohoka bajya no mu baturage babahukamo uwuvuze wese bagakubita.
Benshi muri aba baturage bavuze ko insoresore zo muri iyi santere zigiye ku za bica ngo kuko nti bita ku musaza cg umukecuru.
Mu gihe byari bimeze gutyo ariko hari hahamagajwe inzego z’umutekano zirimo Polisi dore ko aba bombi bajyanwe bamaze amasaha hafi ane bateza akavuyo gakomeye ngo kuko bari banasinze.