in

Gasabo: Abagabo barashinjwa n’abagore kubakoresha imibonano batabanje kubategura

Abahagarariye Amadini n’amatorero mu Murenge wa Rutunga bavuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu Murenge wabo aho biterwa no kubatwa n’imyemerere yo kumva ko umugabo asumba umugore nyamara bareshya bose imbere y’Imana n’imbere y’Amategeko.

Transparency International Rwanda, yasabye aba banyamadini n’amatorero kwigisha abayoboke babo ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakareka gutwarwa n’imyemerere iheza bamwe.

Hari uwavuze ko hakiri imyumvire micye ku bagabo bakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore babo aho babakoresha imibonano mpuzabitsina igihe bashakiye.
Yagize ati “Hari igihe umugabo aza ariko ntaganire n’uwo bagiye kubonana akumva aho abishakiye yahita abikora nkabona atari byiza.”

Abagabo nk’aba basobanuriwe ko gukorera uwo mwashakanye imibonano mpuzabitsina ku gahato biba ihohotera, kuri iyi ngingo hatunzwe agatoki Abagore biyima abagabo ku bushake babwirwa ko naryo ari ihohoterwa rikorerwa Abagabo.

Uwimana Aliane wari watumiwe nk’umukobwa wahohotewe agaterwa inda ubwo yari afite imyaka 17, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigomba guhagurukirwa kuko hakigaragara abagabo basambanya abangavu bakabatera inda ntihagire n’icyo babafasha.
Yavuze ko umugabo wamuteye inda yamwihakanye ndetse ntanabiryozwe akaba yidegembya yaranze no kumufasha kurera umwana.

Inzego zibishinzwe yazisabye guhaguruka zigata muri yombi abagabo basambanya abana barangiza bakihunza inshingano zo kurera abo babyaye ndetse no kuganiriza urubyiruko rukamenya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ku kamaro k’ubu bukangurambaga yagize ati “Sinari nsobanukiwe amoko y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko nyuma y’ikiganiro twahawe na  Transparency International Rwanda nabisobanukiwe neza, kandi niyemeje kuba umufatanyabikorwa wayo mu kubirwanya no kubikumira.”

Hari n’umwangavu wo mu kigero cy’imyaka 17 wavuze uko yahohotewe n’umugabo akamutera inda agahita ahunga kugeza magingo aya akaba areze umwana mu gihe nawe yarakwiriye kurerwa.
Uyu mwana wari uhetse mugenzi we yabyaye, yavuze ko yatewe inda n’umugabo w’imyaka 39 ahita ahunga.

Ku kibazo cy’uyu mwana watewe inda akiri muto, uhagarariye RIB mu Karere ka Gasabo yavuze ko agiye kugikurikirana mu maguru mashya kugira ngo uyu mugabo wahohoteye uyu mwana ashyikirizwe ubutabera.

 

 

Src:umuseke

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe||ibyo umugeni yahise akora ageze mu rusengerero akamubura birasekeje.

Bimwe mu bintu byakwereka ko umugore/umukobwa yambaye nabi.