Indirimbo “Kaberuka” benshi tuyizi tukiri abana ndetse twaranayikunze bitewe n; amagambo arimo nuburyo icurangitse, benshi twabifashe nkamakabyankuru gusa ni inkuru mpamo kuko kumunsi nk’uyu Kaberuka uririmbwa na Orchestre Impala yahemukiye inshuti ye magara ubwo yamuherekezaga agiye gusura umukunzi we bikarangira ari we yikundiye.
Sebigeri Paul uzwi cyane nka Mimi La Rose ni umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane muri Orchestre Impala yabayemo kuva yashingwa kugeza uyu munsi ari umucuranzi wayo. Mimi la Rose ni umugabo ukuze wavutse mu mwaka wa 1954, akaba nta ndirimbo ya Orchestre Impala atazi inkomoko yayo.
Mimi La Rose asobanura ko indirimbo ivugwamo inkuru ya Kaberuka wivuganye Marita, ari inkuru mpamo ivuga uko kaberuka yaherekeje umusore winshuti ye wari ugiye gusura umukunzi we (fiancé) bagerayo uwo mukobwa akikundanira na Kaberuka, kuva ubwo urukundo rwe na Kaberuka rugashinga imizi kugeza babanye nk’umugabo n’umugore.
Mimi La Rose avuga ko umusore wari watwawe umukunzi ari we wababwiye inkuru yibyamubayeho akanabasengerera ngo bazabikoremo indirimbo, barayitunganya barayisohora. Gusa ngo nubwo kaberuka uvugwa ari yo mazina ye, marita ryo ngo ni izina ryahinduwe siryo zina ryuwo wegukanywe na kaberuka.
Abenshi mu Rwanda uyu munsi banawuhaye inyito ya “Gapapu Day” bagaragaza ko ari umunsi wo kwitondera mu byerekeye kwerekana abakunzi babo cyane ko baba begereje umunsi wa Saint Valentin ufatwa nk’uwabakundana kugira ngo nabo badakorwa nkibyo kaberuka yakoze inshuti ye.
SRC: Eachamps