in

Gakenke; Umupfumu yazirikiye ku kiraro uwari uje kwivuza imyuka mibi yenda kuhasiga ubuzima

Ni umusore ukomoka mu Mujyi wa Kigali, bamusanze ahambiriye ku kiraro, n’iminyururu ndetse n’ingufuri ku buryo n’amaboko ye yari yaratangiye kwangirika kubera uburyo bari baramukanyagiye ku kiraro kiri mu rugo rw’uyu muturage bivugwa ko ari umuvuzi gakondo (umupfumu).

Si uyu gusa kuko na none kandi muri urwo rugo hari harimo umukecuru witwa Soline Mukamusoni ufite imyaka 60 y’amavuko we waje aturuka mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke nawe bivugwa ko yari yaje kwivuza.

Uyu musore Emmanuel Uwimpuwe w’imyaka 26 y’amavuko ndetse n’uyu mukecuru bari bagiye kugira ngo bivuze amarozi gusa ariko uyu muganga yahise atabwa muri yombi.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gutererana Ndizeye Samuel wabuze amafaranga yo kwibagisha imvune ikomeye

Ahari mu cyaro yahahinduye mu mujyi w’akataraboneka: Sadio Mané agace yavukiyemo akomeje kugahindura nka Paradizo -AMAFOTO