Abagabo babiri n’umugore bishe Umusaza bakamutema umutwe maze bakawushyira mu gafuka nyakwigendera yari avuye guhahiramo, bavuze ubugome babikoranye.
Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye y’abantu batatu, harimo abagabo babiri n’umugore umwe bakurikirinyweho icyaha cyo kwica umusaza w’imyaka 64 bakamukata umutwe .
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kinonko, Akagari ka Gatwa, Umurenge wa Janja, Akarere ka Gakenke ku italiki 16 Kamena 2023 ahagana saa tatu z’ijoro.
Abaregwa bavuga ko uwo umugore yari asanzwe akundana n’uyu musaza ndetse banapangaga kuzabana.
Uyu musaza yaje kugurisha isambu ibihumbi 500 ni uko maze nyamugore akibimenya apanga n’abo bagabo kuzayaka uwo musaza.
Nyakwigendera yasabwe n’uwo mugore ko bajya gusangira agacupa ni uko maze bavuyeyo uwo mugore ahamagara abo bagabo aho babasanze mu nzira.
Bakibageraho bahise bafata uyu musaza ni uko nyamugore na we aramusaka amwambura amafaranga yose yari afite.
Abo bagabo babonye ko Muzehe yabamenye bahise bamunigagura arapfa ariko bahise bamukata umutwe bawushyira mu gafuka uyu musaza yari avuye guhahiramo amateke bajya kuwujugunya mu gishanga.
Basobanura ko impamvu bamuciye umutwe ari uko bakekaga ko kwa muganga nibapima bazabona uwamwishe bityo bakaba barabikoze bashaka guhisha ibimenyetso.
Amakuru avuga ko umurambo w’uyu musaza wazanywe ku bitaro bya Gatonde udafite umutwe gusa umutwe uzanwa nyuma ukwawo umaze kuboneka.