Connect with us

izindi nkuru

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Gabriel

Published

on

Gabriel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imbaraga z’Imana”. Ba Gabriel bakunze kurangwa no kuba inyangamugayo, bagira impuhwe, bazi gufata ibyemezo, bagira ibitekerezo byagutse kandi ntibakunda kwivanga mu buzima bw’abandi.

Komeza usome
Advertisement
Click to comment

Comment

izindi nkuru

Ibintu bitangaje wamenya ku ntare,umwami w’ishyamba.

Published

on

Intare ni inyamaswa ifite ubukana ikaba ikunze guhabwa akabyiniro ko kuba umwami w’ishyamba. Iyi nyamaswa ifite udushya twinshi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imibereho y’intare ndetse n’udushya zikora mu ishyamba.

Intare benshi bazi nk’umwami w’ishyamba ni inyamaswa y’inkazi ikunda kuba ahantu hari umukenke, ikigereranyo kigaragaza ko iy’ingabo ipima ibiro 180 na ho iy’ingore ikagira ibiro 130. Intare yigeze kubaho ifite ibiro byinshi yari ifite ibiro 375. Iyi nyamaswa kandi ishobora kugendera ku mvuduko wa kilometero 81 mu isaha imwe, urusaku rwayo igihe itontoma rushobora kumvikana ku birometero 8 uvuye aho iba iri.

Intare y’ingabo biroroshye cyane kuyimenya kubera ubwoya bwinshi (Umugara) buzwi nka (manes) iba ifite ahagana ku ijosi, ndetse intare zifite ubu bwoya busa n’ubwijimye zikurura intare z’ingore cyane.
Intare zo muri Afrika zikunda kurya inyamaswa zisa naho ari ndende urugero ni nk’imparage, impongo n’izindi. Intare y’ingore ikenera kurya ibiro 5 by’inyama ku munsi na ho iy’ingabo ikarya ibiro 7 by’inyama cyangwa birenga ku munsi.

Intare z’ingore nizo zifite umwihariko wo guhiga cyane ugereranyije n’iz’ingabo. Ikindi gitangaje ku ntare ni uko zikubye inshuro 6 umuntu ku kubasha kumenya ahari urumuri ari byo bituma bitazigora guhiga mu gihe cy’ijoro.

Intare kandi zimara hagati y’amasaha 16 na 20 ziruhuka mu gihe cy’amanywa, kubera ko zigira imvubura z’ibyuya nke ni cyo gituma zibungabunga imbaraga zazo mu gihe cy’amanywa ziruhuka bihagije kugira ngo zize kubona imbaraga zihagije mu gihe cy’ijoro kuko ari bwo haba hari amafu.

Intare y’ingabo igira uburebure bw’ubutambicye buri hagati ya centimetero 184 na 208 na ho ku ngore ni hagati ya centimetero 160 na 184. Zikaba zitagira ubuzima buramba kubera ko zirya inyama cyane ari cyo kimwe no ku bantu, iyo bakunda kurya inyama cyane bituma basaza vuba.

Komeza usome

izindi nkuru

Ibice 8 by’umubiri w’umukobwa/umugore bimwongerera ubushake iyo akozweho n’umugabo/umusore

Published

on

Hari abantu benshi ku isi usanga bagira ubukirigitwa cyane mu gihe bakozwe ku bice byabo bimwe na bimwe by’umubiri wabo ariko byagera ku muntu w’igitsina gore bikaba ibindi ari nayo mpamvu bifatwa cyane kandi bigakurura intandaro zo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo bwihuse ndetse ukanasanga ibi binakurura amaraso y’igitsina gabo iyo babikozeho bityo bagahita bumva bakeneye gutera akabariro.

Ibyo bice ni ibi bikurikira:

1. Amabere

Amabere y’umukobwa ni igice cy’umubiri umugabo akoraho maze umukobwa agahita yumva ubushagarira umubiri we wose bigatuma yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina ako kanya.

2. Ibibero

Iyo umukobwa yemereye umuhungu ko amukora ku bibero aba yikozeho kuko akenshi haba hariho amaribori ari nayo afasha umubiri wose kumva neza igikorwa kiri kuba. Gusa ntibivuze ko utagira amaribori we ntacyo yumva, kuko uwo ariwe wese w’igitsinagore aterwa ubushake cyane no kumukora kuri iki gice.

3. Mu ntege

Mu ntege naho ni hamwe mu bice by’umubiri w’umugore bigira ubukirigitwa cyane ku buryo iyo hari uhakoze umubiri wose ugira ubwitabire, bityo umubiri ukaba wahita ucika intege ukagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyane.

4. Mu musatsi

Gukora mu misatsi y’umukobwa cyangwa umugore bifasha cyane umugabo kumwumvisha icyo akeneye, imisatsi kandi ku bagore ibamo ubushagarira butuma batwarwa igihe cyose umugabo arimo kuyikoramo kuburyo bashobora no gushiduka ibitekerezo byabo byagiye kure bagahita bifuza gushaka gukora imibonano mpuzabitsina.


5. Mu biganza
Abantu b’ibitsina bitandukanye iyo bafatanye mu biganza umwanya munini bishobora gutuma umugore yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina ariko bikaba akarusho iyo umugabo asa nk’ushimashima cyangwa akorakora mu biganza by’umugore, ubushagarira buhita bwihuta cyane kuburyo bica intege umugore mu bijyanye n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.


6. Ku matwi
Iyo umugabo akoze ku matwi y’umukobwa bimwongerera ubushake cyane bwo gutera akabariro, amatwi atuma umugore/umukobwa amera nk’utaye ubwenge akumva umugabo yakomeza kuhakorakora. Abakobwa benshi baganiriye na iwaculive.com barabyemeje.


7. Ku mukondo
Iki ni igice nacyo umuhungu/umugabo ashobora gukoraho bigatuma umugore/umukobwa akora icyo atatekereje kubera bituma atekereza cyane ku gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.


8. Ku gitsina
Iyo umugabo arinze akora ku gitsina cy’umugore aba amufite neza kuburyo bitaba byoroshye kumwirinda ngo batandukane ntacyo bakoze. Igitsina iyo cyakozweho biba byarangiye biragoye kugira ngo umugore ahikure.
Mu gihe umukobwa cyangwa umugore yumva adakeneye gukora imibonano mpuzabitsina, nta bundi buryo yakoresha uretse kwirinda ko umugabo yamukoraho kuri biriya bice byavuzwe haruguru, gusa nanone nko ku bashakanye mu gihe umugabo yifuza gutegura umugore we agomba kwifashisha cyane biriya bice kuko byamufasha kwinjiza umugore we mu gikorwa nyirizina.
Niba hari ikindi gice tutashyizemo ubona gikurura abakobwa cyane bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina nawe ushobora kukitubwira ariko twebwe ni ibi twabashije kubakoreraho ubushakashatsi.

SRC: UMUBAVU

Komeza usome

izindi nkuru

Abanyamakurukazi nyarwanda 5 bagira amajwi meza kurusha abandi(AMAFOTO)

Published

on

Ku maradiyo ndetse n’amateleviziyo anyuranye akorera mu Rwanda hari abanyamakurukazi usanga bakurura imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda cyane cyane bigendeye ku majwi yabo, si amaradiyo yose usangaho abanyamakurukazi bafite amajwi akurura imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda nicyo gituma hano twabakusanyirije urutonde rw’abanyamakurukazi 5 bafite amajwi meza kurusha abandi banyamakurukazi. Amajwi y’aba banyamakurukazi atuma abantu benshi bakururwa no kumva ibiganiro byabo bityo n’amaradiyo bakorera akumvwa na benshi.

5. Umuhire Rebecca

Umuhire Rebecca niwe uza ku mwanya wa gatanu w’urutonde rwacu rw’abanyamakurukazi bakundwa kurusha abandi hano mu Rwanda. Rebecca akorera igitangazamakuru Isango Star akaba amenyerewe cyane mu kiganiro Isango relax time ndetse na Sunday night show kuri Isango Tv.

4. Anny Lescano Giramata

Anny Lescano Giramata agaragara ku mwanya wa kane w’urutonde rwacu. Anny akorera igitangazamakuru cya RBA by’umwihariko kuri radio MAGIC FM. Anny amenyerewe cyane mu kiganiro MAGIC ON POINT.

3. Michèle Iradukunda (Michou)

Michèle Iradukunda aza ku mwanya wa gatatu w’urutonde rwacu. Michèle, uzwi cyane ku kabyiniriro ka Michou, akorera igitangazamakuru cya RBA akaba amenyerewe mu kiganiro nka MAGIC ON POINT ndetse na MAGIC FRIDAY.

2. Antoinette Niyongira

Antoinette Niyongira niwe munyamakurukazi uza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abanyamakurukazi bafite amajwi meza kurusha abandi hano mu Rwanda. Antoinette akorera igitangazamakuru 102.3 KISS FM akaba amenyerewe mu kiganiro MID DAY gica kuri iyi radio.

1. Sandrine Isheja Butera

Ku mwanya wa mbere hagaragara umunyamakurukazi Sandrine Isheja Butera. Sandrine amenyerewe cyane ku gitangazamakuru 102.3 KISS FM by’umwihariko mu kiganiro THE BREAKFAST SHOW aho afatanya na mugenzi we, Arthur NKUSI.

Komeza usome

izindi nkuru

Inkomoko y’umunsi mpuzamahanga wahariwe gusomana wizihijwe none ku ya 06 Nyakanga

Published

on

Ubusanzwe gusomana biri mu bwoko bwinshi, hari ubwo biba hagati y’abakunzi cyangwa inshuti zisanzwe ariko byose bigamije umunezero. Umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihiza ibyishimo bizanwa n’iki gikorwa ndetse n’akamaro kabyo mu mibereho y’abatuye isi.

Umunsi mpuzamahanga wo gusomana washyizweho mu mwaka wa 2006, ukaba ufite inkomoko mu Bwongereza. Washyizweho hagamijwe guha agaciro ugusomana gukorerwa hagati y’abakundana no kwishimira umwanya gusomana bifata muri sosiyete.

Ni ukuvuga ko gusomana byarenze kuba iby’abakundana bigera no mu kuba indamukanyo hagati y’abantu batandukanye bitewe n’imico yabo. Abana bato nabo bakunze guhabwa utubizu kenshi n’ababyeyi babo n’abandi bantu babishimiye n’ubwo bigenda bikendera uko umwana agenda akura.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bari ku kigero cya 5% cy’abakuze bari hejuru y’imyaka 45 bahuza iminwa basomana nibura inshuro 31 mu Cyumweru.

Kuri uyu munsi, abantu batandukanye biganjemo abakundana barasomana cyane ndetse n’abagishakisha abakunzi batarafata umwanzuro. Babikora bagamije guhana ibyishimo n’imbamutima zikomoka mu gusomana kuvuye ku mutima wa buri umwe mu bari gukorana iki gikorwa.

Uko wakwizihiza uyu munsi wo gusomana

Hari abantu bazi ko gusomana biba hagati y’abakundana gusa ariko siko bimeze. Umuntu wese uha agaciro hari uburyo wamusoma cyane cyane kuri uyu munsi wahariwe gusomana.

Niba ubyutse mu gitondo ku bafite abafasha, muhe aka bizu ku itama umwifurize igitondo kiza. Suhuza izindi nshuti zawe uziha bizu ku itama cyangwa umusome ku kiganza umwifurize umunsi mwiza wo gusomana.

Intego z’umunsi mpuzamahanga wo gusomana

Gusomana si ibyo mu bakundana gusa ahubwo ni ikimenyetso kibutsa abantu bawe ko ubitayeho. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bari ku kigero cya 40% bahugira mu bindi bintu birimo kureba televiziyo bakabura umwanya n’uburyo bwo kwereka inshuti zabo ko babitayeho. Bizu rero ni imwe mu nzira zo guha agaciro inshuti yawe.

Indi ntego y’umunsi wo gusomana ni ukwibuka akamaro bifitiye umubiri haba inyuma n’imbere. Gusomana kuvuye ku bushake bwa buri wese bishobora gutwika za karoli 6.4 buri munota. Izi zisatira ingano y’izo umuntu atwika igihe ari muri siporo nka Gym n’izindi.

Ikindi ni uko bisakaza umuco w’abantu runaka. Usanga abantu benshi bakunda gusomana hatitawe ku gihugu akomokamo cyangwa imyemerere ye. Kuri uyu munsi hari n’ushobora kubona inshuti ye y’ubuzima bwose.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu gitabo kitwa The Art of Kissing cyanditswe na William Case cyagaragaje ko gusomana bitwika karori 6.4 mu munota. Ubusanzwe nibura karoli 26 bifata urugendo rw’iminota itanu ngo zishye cyangwa nibura gusomana iminota igera kuri ine.

Ikindi bugaragaza ni uko gusomana umunwa ku wundi bigira umumaro urenze uwo gusomana ku kiganza n’ahandi hatandukanye abasomana bajya bahana bizu.

Ibyo wemerewe n’ibyo utemerewe mu gusomana

Gusomana kwawe bikwiye kuba mu gihe runaka kandi bikaba bifite intego. Ntawe uzishimira kurambana mu bucuti n’umuntu umusoma kenshi bikabije, hari imbibi uba udakwiye kurenga.

  • Saba umwanya: Ntukwiye kubyuka ngo uhite usomagura umuntu nta mvugano cyangwa integuza, yego uramukunda wenda nawe aragukunda, ariko bikore mu kinyabupfura nibyo bizanatuma umenya niba yishimye cyangwa bitamunezeza.
  • Menya gutandukanya abantu usoma: Wibuke ko uko usoma umugabo cyangwa umugore wawe atari ko wasoma mama wawe, undi muntu wo mu muryango cyangwa inshuti yawe isanzwe.
  • Gerageza uburyo bwo gusomana butandukanye: Ku munsi mpuzamahanga wo gusomana ugomba gutera intambwe, niba wasomaga umuntu ku munwa ukamenya ko no ku gahanga bishoboka, ku kiganza bishoboka, n’ahandi hatandukanye bitewe n’uwo uri gukorera iki gikorwa.

Umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa tariki ya 6 Nyakanga buri mwaka, utandukanye n’uwizihizwa tariki ya 13 Gashyantare. Uyu wo uba ari integuza y’umunsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint Valentin uba kuwa 14 Gashyantare buri mwaka.

Gusomana bikaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza imbamutima z’umuntu kuri mugenzi we ndetse bikaba bigira akamaro mu mubiri w’umuntu cyane cyane mu mitekerereze no mu yindi mikorere itandukanye nk’uko twabigarutseho muri iyi nkuru.

SRC: nationaldaycalendar & inyarwanda

Komeza usome

izindi nkuru

Ibiraro bya mbere 20 biteye ubwoba ku isi (AMAFOTO)

Published

on

Iyo utwaye imodoka yawe, cyangwa se ugatega izitwara abantu mu buryo rusange, uteze moto cyangwa igare, cyangwa se ukaba ugenda n’amaguru, ni ibisanzwe ko unyura hejuru y’ibiraro.

Sidu-River-Bridge, ikiraro cya mbere giteye ubwoba ku isi
Sidu-River-Bridge, ikiraro cya mbere giteye ubwoba ku isi

Hari ibiraro biba biteye ubwoba bitewe n’uburyo byubatse, intera y’ubutumburuke byubatseho, uburebure bifite n’ibindi. Akenshi kuri bene ibyo biraro, uhageze agira isereri, kumva adatekanye mu mutwe ndetse rimwe na rimwe akaba yaruka.

Muri iyi nkuru, hiifashishijwe imbuga zitandukanye nka www.orangesmile.com, www.asce.org n’izindi, hashakishwa amafoto y’ibiraro 20 biteye ubwoba kurusha ibindi ku isi yose.

20. Royal Gorge Bridge, Colorado

Ikiraro cya Royal George ni ikiraro giherereye muri Colorado muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kikaba cyarubatswe mu gihe cy’amezi agera kuri atandatu, cyatangiye kubakwa nk’ikiraro kitagenewe gukoreshwa mu bwikorezi ahubwo cyari kigenewe gukurura ba mukerarugendo kuva tariki ya 5 Kamena 1929 kigasozwa kubakwa mu Ugushyingo 1929.

Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 384 na metero 5.5 z’ubugari, kikaba kiri ku butumburuke bwa metero 291. Ikindi kandi iki kiraro cyamaze kubakwa gitwaye ibihumbi 350 by’amamdorali ya Amerika kikaba gica hejuru y’umugezi wa Arkansas.

19. Monkey bridges, Vietnam

Ikiraro cya Monkey, ugerageje gushyira iri zina mu kinyarwanda ni ikiraro kitiriwe inkende.

Ni ikiraro cyubatswe n’imigano, binatuma gishyirwa mu biteye ubwoba kuko hari igihe kiba kiriho umugano umwe cyangwa ibiri gusa.

Iki kiraro cyubatswe ahanini n’abatuye igihugu cya Viyetinamu mu duce two mu cyaro, kuko cyubakishijwe ibiti by’imigano cyangwa igiti cy’ingazi, kikaba kireshya na metero 35 z’uburebure.

Izina Monkey ryaturutse ku buryo abantu bakoresha mu kwambuka icyo kiraro kuko hari aho usanga bari gukambakamba kugira ngo bacyambuke.

18. Hussaini Hanging Bridge, Pakistan

Ikiraro cya Hussaini Hanging ni ikiraro giherereye muri Pakistan gifatwa nk’ikiraro giteye ubwoba, kikaba cyarubatswe ubwo muri 1960 uwahoze ari Perezida wa Pakisitan Ayub Khan yasuraga agace ka Zarabad.

Ku mpamvu z’ubuhigi ni bwo yatanze itegeko ryo kuba hakubakwa icyo kiraro kikaba cyaraje kurangira hagati ya 1967-1968.

Iki kiraro gifite metero 156 z’uburebure, kikaba gica hejuru y’umugezi wa Hunza, kikaba gihuza akarere ka Zarabad n’icyaro cya Hussaini, ikindi cyaba gitera iki kiraro gutinyika ni uburyo giteye mu mpande zacyo.

17. Seven Mile Bridge, Florida

Ikiraro cya Seven Mile giherereye muri Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kikaba cyarubatswe mu gihe k’imyaka 4 kuva mu 1978 kugeza muri Gicurasi 1982.

Iki kiraro kikaba kingana na metero 10,888 z’uburebure, na metero 11.58 z’ubugari na metero 20 z’ubutumburuke, kikaba cyaruzuye gitwaye agera kuri miliyoni 45 z’amadorali ya Amerika.

16. Deception Pass Bridge, Washington State

Ikiraro cya Deception Pass ni ikiraro giherereye muri Oak Horban muri Washington, cyatangiye kubakwa muri Kanama 1934 kugeza Kanama 1935. Gifite metero 453 z’uburebure, metero 8.5 z’ubugari na metero 55 z’ubutumburuke.

15. Lake Pontchartrain Causeway, Louisiana

Ikiraro cy’ikiyaga cya Pontchartain Causeway ni ikiraro giherereye muri New Orleans muri Leta ya Louisiana ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi ni ibiraro bibiri biteganye bica hejuru y’ikiyaga cya Pontchartrain Causeway, kikaba ari ikiraro cyubatswe mugihe kingana n’amezi 14 aho cyatangiye kubakwa kuva tariki ya 23 Gicurasi 1955 kigasozozwa tariki ya 30 Kanama 1956.

Iki kiraro kandi kingana na kirometero 38.35 z’uburebure na metero 18 z’ubutumburuke.

14. Canopy Walk, Ghana

Ikiraro cya Canopy Walk cyo muri Ghana ni ikiraro giherereye mu kirere muri pariki nkuru ya Kakum, kikaba kingana na metero 330 z’uburebure na metero 50 z’ubutumburuke kikaba cyarubatswe mu mwaka wa 1995.

Ikindi kandi ni uko iki kiraro cyubatswe n’itsinda ry’Abanyakanada bari batembereye mu gace k’iriya pariki kugira ngo kizage gikurura ba mukerarugendo.

13. Langkawi Sky Bridge, Malaysia

Langkawi Sky ni ikiraro gihererye mu gace ka Langkawi mu gihugu cya Malesia. Iki kiraro cyubatswe mu gihe kingana n’umwaka aho cyatangiye kubakwa muri Kanama 2003 kigasozwa muri Kanama 2004, kikaba cyaraje gutahwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2005 muri Gashyantare.

Iki kiraro kireshya na metero 125 z’uburebure, metero 1.8 z’ubugari na metero 700 z’ubutumburuke, kandi kikaba cyaruzuye gitwaye agera kuri miliyoni 1.200.000 za Amadorari ya Amerika kandi kikaba gifite ubushobozi bwo kunyuraho abantu 250.

12. Mount Titlis, Switzerland

Ikiraro cya Mount Titlis giherereye mu gihugu cy’Ubusuwisi ku musozi wa Titlis, kikaba gifite uburebure bungana na metero 98, metero 0.98 z’ubugari na metero 3,238 z’ubutumburuke.

Iki kiraro cyuzuye gitwaye agera kuri miliyoni 1,228,455 z’amadorali ya Amerika, kikaba kandi byibuze cyakira abagisura bagera kuri 500.

11. Vitim River Bridge, Russia

Vitim River ni ikiraro giherereye mu gace ka Irkutsk Oblast mu gihugu cy’Uburusiya. Iki kiraro kireshya na metero 570 z’uburebure, ubugari bungana na metero 1.82 n’ubutumburuke bwa metero 50. Ikindi ni uko iki kiraro gihora kiriho urubura 20.

10. Puente de Ojuela, Mexico

Ikiraro cya Puente de Ojuela cyangwa ikiraro cya Mapimi giherereye mu gace ka Mapimi muri Mexico muri Amerika y’Amajyepfo, kikaba cyubatse mu gace bacukuramo amabuye y’agaciro. Ikindi ni uko iki kiraro cyaje kuvugururwa nk’ikiraro gikurura ba mukerarugendo muri 1991.

Iki kiraro kandi gifite metero 304.8 z’uburebure, metero 1 y’ubugari na metro 99.67 z’ubutumburuke.

9. Quepos Bridge, Costa Rica

Quepos ni ikiraro ubusanzwe kizwi nk’ikiraro bakunze kwita ikiraro cy’urupfu, kikaba giherereye ku muhanda uva mu gace ka Jaco ugana Quepos muri Costa Rica, kikaba cyarubatswe mu gihe cy’imyaka igera ku 10 (1930-1940). Iki kiraro gifite metero 457 z’uburebure na metero 148 z’ubutumburuke.

8. Sunshine Skyway Bridge, Florida

Ikiraro cya Sunshine Skyway ni ikiraro giherereye mu majyepfo y’umujyi wa St. Petersburg n’Amajyaruguru ya Terra Ceia muri leta ya Florida ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iki kiraro cyuzuye tariki ya 7 Gashyantare 1987 gifungurwa tariki ya 20 Mata 1987. Cyuzuye gitwaye agera kuri miliyoni 244 z’amadorali ya Amerika. Iki kiraro kandi kikaba kiresha na kilometer 6.7 z’uburebure, metero 29 z’ubugari n’ubutumburuke bungana na metero 430.

7. Eshima Ohashi Bridge, Japan

Ikiraro cya Eshima Ohashi giherereye mu Burengerazuba bw’Ubuyapani kikaba gihuza umujyi wa Matsue mu ntara ya Shimane hamwe na Sakaiminato mu ntara ya Tottori.

Ikiraro cya Eshima Ohashi kireshya na kirometer 1.44 z’uburebure, metero 11.3 z’ubugari n’ubutumburuke bwa metero 44.7, kikaba cyaratangiye kubakwa mu 1997 kigasozwa mu 2004.

6. The Bridge of Immortals, Huang Shang China

Ikiraro cya Immortals ugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’ikiraro cy’abadapfa, kikaba cyarubatswe mu 1987 kikaba gifite ubutumburuke bungana na metero 1,320 kikaba kandi cyambukiranya imisozi ibiri aho uva mu buvumo bumwe winjira mu bundi.

Ikindi ni uko iki kiraro cyabashije gushyirwa ku rutonde rw’imirage y’isi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

5. Montenegro Rainforest, Costa Rica

Iyo witegereje iki kiraro neza nta kabuza wagira ubwoba bwo kugitambukaho bitewe n’uburyo kimeze, ari nayo mpamvu cyaje kuri uru rutonde rw’ibiraro biteye ubwoba ku isi, kikaba giherereye mu gihugu cya Costa Rica muri rimwe mu mashyamba yaho.

4. U Bein Bridge, Myanmar

U Bein ni ikiraro giherereye mu gihugu cya Myanmar ku mugabane wa Aziya, kikaba gifite uburebure bwa metero 1,209, kikaba gica hejuru y’ikiyaga cya Thaung Tha Man kandi kikaba cyarubatswe mu 1849.

Iyo witegereje iki kiraro ushobora gutekereza ko kikiri kubakwa, gusa siko bimeze ahubwo ni yo miterere yacyo ikaba inagifasha kuba cyakurura ba mukerarugendo.

3. Storseisundet Bridge, Norway

Storseisundet ni ikiraro kireshya na metero 260 z’uburebure na metero 23 z’ubutumburuke kikaba cyaratangiye gukoreshwa mu 1989, giherereye mu gihugu cya Norvege ku mugabane w’Uburayi.

2. Carrick-a-Rede Rope Bridge, Northern Ireland

Uretse kuba giherereye ahantu heza kuri iy’isi, kiri no ku rutonde rw’ibiraro biteye ubwoba bitewe n’ahantu giherereye kuko kiri kuri metero 30 z’ubutumburuke na metero 20 z’uburebure kikaba giherereye muri Ireland y’Amajyaruguru.

1. Sidu River Bridge, China

Ikiraro cya Sidu giherereye hafi y’umujyi wa Yesanguan mu gihugu cy’Ubushinwa kikaba cyararangiye kubakwa mu 2005 kikaza gufungurwa 15 Ugushyingo 2009 kikuzura gitwaye agera kuri miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika. Iki kiraro kandi kikaba kireshya na metero 900 z’uburebure n’ubutumburuke bwa metero 496.

SOURCE: KIGALITODAY

Komeza usome

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks