in

Gabiro Guitar, waririmbye ko yanze igikwe, yarokotse impanuka ikomeye (Amafoto)

Umuhanzi Gabiro Guitar waririmbye indirimbo « Igikwe », Dj Theo na Producer Niz Beat barokotse impanuka ikomeye y’imodoka kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 aho bagonze igipangu cy’umuturage imodoka ikangirika bikomeye ariko ku bw’umugisha nta muntu n’umwe iyi mpanuka yahitanye. Iyi mpanuka yabereye ku muhanda umanuka wa Rwampala i Nyamirambo.

Gabiro Guitar, Dj Theo na Producer Niz Beat bari mu modoka imwe berekeza i Gikondo muri gahunda zabo. Bari bafite uruhushya rubemerera kugenda muri iki gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Theo ni we wari utwaye imodoka, ubwo yari arimo amanuka muri uyu muhanda yahuye n’imodoka irabitambika arayikatira bituma agonga igipangu cy’umuturage, imodoka barimo irangirika mu buryo bukomeye.

Mu kiganiro na Inyarwanda ari nayo dukesha iyi nkuru, Gabiro Guitar yavuze ko bitabaje Polisi kugira ngo ibipime uko impanuka yagenze, babone uko bakoresha imodoka yabo banamenya icyo bakorera nyir’igipangu.

Ati “Tuvuye kuzana Polisi ibanze ipime kubera ko irabanza igapima ariko twebwe turifuza kubakorera buri kimwe cyose gishoboka. Uko impanuka igenze, tugeze muri uwo muhanda imodoka iratwitambika bya hatari, tubura uko tuyikatira,”

Gabiro Guitar yongeyeho ko we na bagenzi be bashima Imana, kuko barokotse iyi mpanuka yari ikomeye. Avuga ko Producer Niz Beat yagize ikibazo cyo mu gatuza, we akubita umutwe ku ntebe y’imbere.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wakunzwe mu myidagaduro hano mu Rwanda yakoze ubukwe bubereye ijisho (Amafoto)

Kuri Twitter, inshuti ya Bruce Melodie yamwibukije ibintu basangiye mu Busanza