in

Fuadi Uwihanganye ibyo yakoze nyuma y’uko Tottenham yari imaze kwandagaza Man City byasekeje benshi

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Tottenham Hotspurs na Manchester City, bikaza kurangira ikipe ya Tottenham itsinze Man City igitego 1-0, umunyamakuru wa BB Umwezi Fuadi Uwihanganye ifoto yahise ashyira hanze yasekeje abantu batari bake.

Uyu mukino ukirangira, Fuadi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze ahita ashyiraho ifoto y’inzovu iri mu kirere maze arenzaho amagambo agira ati “INzovu mu gicu.”

Nk’uko bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, inzovu bavuga ni ikipe ya Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona mu Bwongereza.

Iyi foto yatumye bamwe mu bamukurikira bayibonye bavuga ko ari umunyarwenya gusa kandi abafana ba Arsenal bo bishimiye gutsindwa kwa Man City kuko niyo yari iyirinyuma kandi na Arsenal nayo yari yatsinzwe na Everton igitego 1-0.

Na none kandi Fuadi Uwihanganye yongeye gushyira indi foto kuri story ye ya Instagram, gusa iyi yo yaje ari rurangiza kuko yagarazaga abantu barwana gusa undi ari kubafotora, gusa abarwanaga yabagereranyije na Man City na Tottenham, maze ufotora ari Arsenal.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Top 5: Abahanzi nyarwanda 5 bafite abagore beza – AMAFOTO

Amashusho y’umuraperi Offset na Cardi B basomanira mu ruhame akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga – VIDEWO