in

Frimpong yakoze ibikorwa bidasanzwe iwabo muri Ghana

Jeremie Agyekum Frimpong, umukinnyi ukina mu ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu Budage, ufite inkomoko muri Ghana, akomeje kuba urugero rwiza ku rubyiruko ndetse no gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza.

Mu bihe by’iminsi mikuru, Frimpong yafashe umwanya wo gusubira mu gihugu cye cy’amavuko, Ghana, aho yifatanyije n’abaturage mu byishimo by’iminsi mikuru. Nubwo yari mu birori by’iminsi mikuru, ntabwo yibagiwe intego ye yo gufasha abandi, ahitamo gusura OSU Children’s Home, ikigo cyita ku bana batishoboye, aho yagiranye ibihe byiza n’abana bo muri icyo kigo, banasangira umunezero.

Frimpong, wagiye kwidagadura n’urubyiruko rwo muri Ghana, yashimangiye ko afite umutima w’urukundo, anasobanura ko buri gihe yifuza gufasha abari mu bukene nk’uko na we yigeze kubaho muri ubwo buzima. Mu magambo ye, Frimpong yavuze ati:

“Buri gihe nshaka igihe cyo gutanga ndetse no gufasha abari hasi nk’uko nanjye nahahoze, Imana yanshyize ahantu heza kubw’impamvu! Rero ngomba gutanga ibyo mfite uko nshoboye. Nagiranye ibihe by’agatangaza naba bana bato bo muri OSU.”

Uretse kuba Frimpong ari umukinnyi ukomeye mu mukino w’umupira w’amaguru, akaba yarageze kure mu mupira w’amaguru, yerekana ko gukina umupira atari ugutsinda gusa, ahubwo ari no gufasha abandi no guhindura ubuzima bw’abari mu bukene. N’ubwo akiri muto, Frimpong ni umwe mu bakinnyi bafite icyizere gikomeye ku mugabane w’Uburayi, akaba akomeje kuba intangarugero mu bikorwa by’ubugiraneza.

Frimpong agaragaza ko gukoresha impano n’ubukire bwe mu gufasha abandi ari imwe mu ntego z’ingenzi mu buzima bwe. Uyu mukinnyi yerekana ko ubufasha bushobora guhindura ubuzima bw’abantu benshi, kandi ko ibikorwa byiza by’ubuntu bitagomba gutegereza imyaka cyangwa ibikomeye.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports FC ikomeje kuyobora, Mamelodi Sundowns ikomeza gutsinda.

Amashusho: The Ben yongeye kwandikira amateka muri BK Arena