Mu gihe Amavubi akomeje imyiteguro yo guhatana na Libya mu mukino wo gushaka itike yo kwitabira igikombe cya Afurika, umutoza mukuru Frank Spittler yatangaje ko abakinnyi bafite ishyaka ryinshi n’icyizere nyuma yo gutsinda umukino uheruka.
Spittler yemeza ko umwuka mu ikipe ari mwiza kandi abakinnyi bafite motivation ikomeye ikomoka ku mukino watsinzwe.
Yagize ati: “Turi mu bihe byiza, imyitozo irakomeje kandi dufite abakinnyi bashobora gukora ibikomeye.”
Ku bijyanye n’imvune, Spittler yavuze ko Manzi Thierry yagarutse mu myitozo nyuma yo kumara igihe ari mu mvune, ariko akaba atarabona umwanya uhagije wo gukina imikino myinshi. N’ubwo bimeze gutyo, umutoza ashimangira ko ubunararibonye bwa Manzi bushobora kuba ikiraro gikomeye cyafasha Amavubi muri uyu mukino wa Libya.
Amavubi akomeje kwiyemeza kuzana ibyishimo ku banyarwanda binyuze mu gutsinda no kwitwara neza mu mikino ibategereje. Abakinnyi bategereje gushyira imbaraga zose muri uyu mukino kugira ngo bagaragaze ko bafite ubushake bwo guhesha ishema Igihugu.