Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2024, mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’Igihugu y’Abagore, ikipe ya Forever GFC yasabye ko APR WFC yaterwa Mpaga nyuma yo guhagarika umukino ku munota wa 40 kubera ibibazo by’ubuzima bw’abakinnyi. Uyu mukino wari wabereye i Huye ku kibuga cya Kamena, aho APR WFC yakirira imikino yayo.
Forever GFC yagaragaje impungenge z’umutekano w’abakinnyi bayo nyuma yo kuvunika kwa Ndizeye Olga na Ingabire. Ndizeye yagize ikibazo gikomeye ku rwasaya, ariko umuganga wa Ambulance ntiyaboneka. Forever ivuga ko nta muganga wari muri Ambulance ndetse nta gikoresho gishitura umutima (Defibrillator) cyarimo. Ibi byatumye basaba guhagarika umukino kubera ubuzima bw’abakinnyi babo.
Ku ruhande rwa APR WFC, bavuga ko Ambulance yari ihari ifite ibyangombwa byose byuzuye, ndetse n’umuganga yari yemewe n’abasifuzi mbere y’umukino. Hategerejwe raporo y’abasifuzi kugira ngo hafatwe icyemezo ku byifuzo bya Forever GFC byo gutera APR WFC Mpaga.