in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Fiona

Amazina

Fiona ni izina rihabwa umwana w’umukobwa. Rifite inkomoko mu rurimi rw’igi-Celte ku izina Fionn risobanura umuntu mwiza kandi umuntu usobanutse.

Bimwe mu biranga ba Fiona

Fiona aho ava akagera usanga ari mwiza, afite uburanga bugaragarira amaso kandi ari umuntu ufite imico myiza wa mugani w’Abanyarwanda ngo izina niryo muntu.

Ni umuntu w’umunyampuhwe cyane, niyo ntacyo abashije kukumarira akuba hafi ukabona ko mwifatanyije muri byose.

Ni umuntu utuje utagira akavuyo ariko udapfana ijambo, icyo agutekerezaho arakikubwira.

Ni umuntu ukundwa cyane,abantu bose baba bifuza kuba inshuti na we.
Nubwo aba akeye, Fiona ntabwo akunda kwambara ibintu bihenze cyangwa ibituma abantu bamurangarira kuko imico ye yonyine imukurira abantu.

Ku kazi aba ashishikaye cyane, kandi no mu ishuri aba yumva yahora ariwe wa mbere.

Kuba yitwa Fiona bimuha icyizere cyo gukora neza no kwisobanura adategwa mu mvugo.

Ni umuntu udahisha amarangamutima ye iyo arakaye urabibona,n’iyo yishimye arabigaragaza cyane.

Aritanga, iyo ari mu rukundo akora ibikorwa byerekana ko agukunda amagambo akaba make.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Aly

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Alex