in

Filime ‘Young, Famous & African’ izahuriramo Zari n’umugabo we Shakib ndetse na Diamond Platnumz

Muri filime yitwa Young, Famous & African, izerekana Zari Hassan n’umugabo we Shakib Cham, ndetse na Diamond Platnumz wahoze ari umugabo wa Zari, mu buryo bugaragaza ubuzima bwabo bwite. Uyi filime y’amarangamutima izatambuka kuri Netflix ku wa 17 Mutarama 2025, aho tuzabona uburyo aba bagabo babiri bahanganye mu buryo bw’amarangamutima no mu kubana n’abana baba bari kumwe na Zari.

Mu mashusho y’iyi filime, hagaragaramo Diamond Platnumz avuga ko Zari akimushaka. Ibi bizatera byinshi mu myumvire y’abazakurikira iyi filime, aho hari igihe bishobora kugaragara ko Diamond atishimira uburyo Zari yagiye ahindura ubuzima bwe, cyane cyane mu bijyanye n’umubano n’abandi bagabo.

Ku rundi ruhande, Zari agaragara abwira umugabo we Shakib ko bashyingiranwa, ariko Shakib akagaragaza kutizera umugore we, agira impungenge ku buzima bwabo bwite n’uko ibintu byakomeje kugenda hagati yabo.

Aha ni ho hagaragara ko hari impaka hagati yabo ku buryo Zari atifuza gucika intege cyangwa gutakaza ibyishimo bye.

Muri iyi filime, izaagaragaramo uko Zari n’umuryango we bakemura ibibazo byabo mu buryo bwihariye, bituma iyi filime yinjira mu bwoko bw’imyidagaduro ikurura abantu benshi bashaka kumenya uko abantu b’ibyamamare babana n’ibibazo byabo mu buzima busanzwe.

 

Written by MUTABAZI Prince

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi Bushali yashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Mama we