Hari filime nyinshi kw’isi zakunzwe zakinywe n’abanyafurika zigakinirwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika .
1• Tsotsi iyi ni filime yakiniwe muri Afurika y’Epfo iyoborwa na Gavin Hood iyi filime yasohotse muri 2005 maze ihabwa igihembo cya Academy Award for Best Foreign Language Film muri 2006 .
2• Timbuktu iyi ni filime yasohotse muri muri 2014 iyoborwa na Abderrahmane Sissako ukomoka muri Mauritania iyi filime nayo muri 2015 yahawe igihembo cya Academy Award for Best Foreign Language Film.
3• Rafiki filime ni filime yakiniwe muri Kenya iyoborwa na Wanuri Kahiu iyi ni filime yasohotse muri 2018 gusa yaje guhagarikwa.
4• Half of a Yellow Sun iyi ni filime ikinirwa muri Nigeria yasohotse muri 2013 iyoborwa na Chimamanda Ngozi Adichie ukomoka muri Nigeria.
5• Cairo Station iyi nimwe muri filime za Abarabu zakunzwe cyane kandi nanubu zigikunzwe yayobowe na Youssef Chahine ukomoka muri Egypt ni filime yacyera kuko yasohotse muri 1958.
Uru ni urugero rwa filime nziza zakunzwe ariko ntiwakirengagiza izirimo Sarraounia ,Xala, nizindi nyinshi .