FIFA yemeje ko Igikombe cy’Isi cy’abagabo cyo mu 2034 kizabera muri Saudi Arabia, mu gihe ibihugu bya Espagne, Portugal, na Maroc bizakira iri rushanwa mu 2030. Uyu mwanzuro wemejwe mu nama y’ihutirwa ya FIFA yabaye ku wa Gatatu, aho abakuriye ibihugu byose 211 by’abanyamuryango ba FIFA batangaje ibyemezo bifatiye ku matora yabaye mu buryo bwo gushyigikira.
Mu 2030, imikino itatu izakinwa muri Arijantine, Paragwe, na Uruguay, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’Igikombe cy’Isi. Ariko, imyanzuro yo guha Saudi Arabia kwakira Igikombe cy’Isi cya 2034 yahuye n’ibitekerezo bitandukanye, aho Amnesty International yatangaje ko iyo gahunda ishobora guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Nubwo hari abamaganye iyo gahunda, FIFA yemeje ko byose bigamije guteza imbere impinduka mu mibereho ya sosiyete no kubungabunga uburenganzira bwa muntu mu bihe biri imbere.