in

FIFA yategetse Rayon Sports kwishyura umutoza Jorge Paixao bitarenze iminsi 45

Nyuma y’uko umutoza ukomoka muri Portugal wahoze atoza Rayon Sports, Jorge Paixão ayireze muri FIFA kubera ko hari ibyo itubahirije mu masezerano bagiranye, iyi kipe yatsinzwe urubanza.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo Jorge Paixão yagizwe umutoza wa Rayon Sports mu gihe cy’amezi 6 ariko atoza 5, byari ugutoza shampiyona ya 2021-22 akayirangiza.

Nyuma ya shampiyona ya 2021-22 aho Rayon Sports yarangije ku mwanya 4, yaje gutandukana n’iyi kipe aho ubu asigaye atoza Yarmouk yo muri Kuwait.

Muri Kanama 2022, Jorge Paixão yemereye ISIMBI ko yamaze gutanga ikirego muri FIFA arega Rayon Sports, si we gusa kuko n’umwungiriza we, Paula Daniel Ferreira Faria na we yari yayireze.

Tiago Coelho, umunyamategeko wa Jorge Paixão yabwiye ISIMBI ko urubabza barutsinze ndetse Rayon Sports ikaba yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura, gusa yirinze kuvuga amafaranga bazishyurwa.

Ati “Amafaranga bazishyura si yo y’ingenzi, ariko nakubwira ko bitewe n’ibibazo by’ubukungu ku ikipe n’igihugu, ni amafaranga menshi. Uretse Jorge Paixão, n’umwugiriza we Paulo Daniel Faria yatsinze. Ikipe igomba kwishyura mu minsi 45 uhereye ejo (ku wa Kabiri), nibibananira bazahagarikwa kwandikisha abakinnyi yaba ab’imbere mu gihugu cyangwa abaturutse hanze y’u Rwanda kugeza bishyuye.”

Uyu mutoza watoje Rayon Sports mu gihe cy’amezi 5, mu minsi ishize yabwiye ISIMBI ko yishyuwe ukwezi kumwe n’igice aho yahambwaga ibihumbi 5 by’amadorali.

Amakuru avuga ko amasezerano yagiranye na Rayon Sports yavugaga ko atoza amezi 3 nk’igeragezwa yarangira iyi kipe yamushima ikamugumana ikamuhemba n’ayo mezi atatu yari ahwanye n’ibihumbi 15 by’amadorali.

Amezi atatu ashize barakomezanyije ariko Rayon Sports ntiyamwishyura ayo mezi, nyuma y’aho ikaba mu mezi abiri yayitoje baramuhembye ukwezi n’igice bamusigaramo ibihumbi 2.5 by’amadorali.

Amakuru kandi avuga ko Daniel Ferreira umutoza wungirije umushahara we wari 1500 by’amadorali ariko ukwezi kwa Gatatu n’ukwa Kane yahembwe 1000 (buri kwezi) ni mu gihe ukwa Gatanu n’ukwa Gatandatu atagumbwe akaba yishyuza ibimbi 4000 by’amadorali.

Hatarimo uduhimbazamusyi aba batoza bakaba barishyuzaga Rayon Sports ibihumbi 21.5 by’amadorali hakiyongeraho igarama ry’urubanza bikagera mu bihumbi 25 by’amadorali.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

”Dutegereje igikwe cyawe gira bwangu..”ibyavuzwe kuri Papa Sava ukiri ingaragu

Amafoto y’inkumi yatumye umukinnyi wa APR FC abenga umugore we