Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yasabye ko umuryango wa muzehe Pele wabemerere bakazasigara ibirenge bye ubwo azaba agiye gushyingurwa.
Mu ijoro ryo kuwa kane nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye isi yose ko umwami wa ruhago ku isi yatanze ku myaka 82 azize kanseri.
Nyuma y’urupfu rwe isi yose yacitse umugongo hategurwa ivikorwa byo kumwunamira no kumuha agaciro. FIFA nkireberera umupira w’isi yose ubu nayo yamaze gusaba umuryango wa muzehe Pele ko bazenerwaga gusigarana ibirenge bye mu nzu ndangamurage yayo, gusa haribazwa uburyo bizakorwamo niba bazabibaha cyangwa bazakora ikibumbano cyabyo.
Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé afatwa nk’umukinnyi wa mbere wabayeho mu mateka ya ruhago ku Isi.
Yakinnye Igikombe cy’Isi inshuro enye, agitwara inshuro eshatu zirimo mu 1958, mu 1962 no mu 1970 aho yatsinzemo ibitego 12 mu mikino 14. Yatsinze ibitego 1281 mu mikino 1363 yakinnye nk’uwabigize umwuga.