Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’ yategetse ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania kwishyura umutoza Luc Eymael amafaranga arenga miliyoni 450 z’Amanyarwanda nyuma yo kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Tariki 27 Nyakanga 2020, nibwo Umubiligi Luc Eymael yirukanywe ku mirimo yo gutoza Yanga SC nyuma yo kuvuga amagambo arimo irondaruhu, aho yagereranyije abafana n’imbwa cyangwa inguge.
Nyuma yo kunganya na Mtibwa Sugar igitego 1-1, abafana ntibishimiye ibyemezo yafashe mu mukino, bamusakuriza bamusaba gusimbuza Gnamien Yikpe, bavuga ko atitwaye neza.
Ubuyobozi bwa Yanga SC bwahise butangaza ko bwirukanye uyu Mubiligi kubera amagambo adakwiye yavugiye mu itangazamakuru.
Icyo gihe ubuyobozi bwa Yanga bwasohoye itangazo rigira riti “Ubuyobozi bwa Yanga SC bwababajwe n’ibyatangajwe n’umutoza Luc Eymael kuri ubu biri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Bitewe n’amagambo adakwiye umuntu ubarizwa mu ruganda rwa siporo, ubuyobozi bwa Yanga bwahisemo kwirukana Eymael ndetse agahita ava mu gihugu mu gihe cya vuba.”
Amagambo yirukanisha Luc Eymael arimo kuba yaravuze ko atigeze yishimira igihugu cya Tanzania, ko ari abantu batize atigeze akunda kubera ko nta modoka, internet nziramugozi (WiFi) cyangwa DSTV bamuhaye, kandi ko nta kintu bazi ku mupira.
Ati “Ntabwo nishimiye igihugu cyanyu [Tanzania]. Muri abantu batize nanze urunuka. Ntabwo mfite imodoka, WiFi cyangwa DSTV. Aba bafana ntacyo bazi ku mupira w’amaguru. Ni nk’inguge cyangwa imbwa zimoka gusa.”
Luc Eymael kandi yavuze amagambo mabi anenga imisufurire n’itoneshwa rya Simba SC, mukeba wa Yanga SC.
Ati “Yanga SC ufite abayobozi bakurwanya kuko uri ikipe ikennye kandi nta buremere uzigera ugira mu ishyirahamwe ry’umukino. ”
Nyuma yo kwirukanwa na Yanga SC haciye iminsi itatu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ritangaza ko ryahagaritse uyu mutoza mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse acibwa amande ya miliyoni 8 z’ama-shilling ya Tanzania, ni ukuvuga asaga miliyoni 3.3 Frw, kubera imyitwarire yagaragaje.
Ryagize riti “Komisiyo y’Imyitwarire muri TFF yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza Luc [Eymael] mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse acibwa amande ya miliyoni 8 Tsh kubera amagambo y’irondaruhu yabwiye abafana ba Yanga SC.”
Nyuma yo kwirukanwa na Yanga SC yari agifitiye amasezerano yahise yitabaza FIFA ngo imurenganure, mu mpera z’icyumweru gishize ikaba yarategetse iyi kipe ko izamwishyura miliyoni 450 z’Amanyarwanda mu gihe kitarenze iminsi 45 nitabyubahiriza izahanishwa kumara imyaka ibiri itagura cyangwa ngo igurishe umukinnyi uwo ariwe wese.
N’ubwo uyu mutoza yarenganuwe na FIFA kuko yirukanwe agifite amasezerano ariko si ubwa mbere Luc Eymael yari ahawe ibihano nk’ibi kuko na FERWAFA yigeze kumuhagarika mu 2014 ubwo yatozaga Rayon Sports azira guteza imyigaragambyo ku mukino bari banganyijemo na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Epfo (SAFA) na ryo ryigeze gutangaza ko ritakifuza ko uyu mutoza yajya gukorera ku butaka bw’icyo gihugu kubera imyitwarire mibi imuranga.
Luc Eymael w’imyaka 62, yatoje amakipe atandukanye arimo Rayon Sports yo mu Rwanda, AFC Leopards yo muri Kenya na El Merreikh yo muri Sudan.