in

FIFA yakamuhaye igikombe cy’isi wenyine! Abafana bakomeje kwereka urukundo Mbappé waraye utanze ibye byose ariko bagenzi be bakamutenguha

Klyian Mbappe watahanye igihembo cy'uwatsinze Ibitego byinshi mu gikombe cy'isi

Abakunzi b’umupira w’amaguru batandukanye bakomeje gushimira Klyian Mbappe watanze byose yarafite ariko Ubufaransa ntibubashe gutwara igikombe cy’isi.

Klyian Mbappe watahanye igihembo cy’uwatsinze Ibitego byinshi mu gikombe cy’isi

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe y’igihugu ya Argentina yatwaraga igikombe cy’isi itsinze Ubufaransa Kuri penaliti 4 kuri 2 nyuma y’uko izo kipe zombi zanganyije ibitego bitatu kuri bitatu hakitabazwa penaliti. Muri uwo mukino n’ubwo Ubufaransa bwatsinzwe ariko Klyian Mbappe yagaraje urwego rukomeye ubwo yatsindaga Ibitego bitatu wenyine mu mukino ibintu bidakunze kubaho ko Umuntu atsinda Ibitego 3 wenyine kh mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Ibitego by’u Bufaransa byose byatsinzwe na Kylian Mbappe, ku munota wa 80 yatsinze icya 1 kuri Penaliti, ku munota wa 81 atsinda icya 2 ateye ishoti riremereye ndetse no ku munota wi 118 atsinda igitego cya 3 nanone kuri penaliti.
Nyuma y’uyu mukino abantu batandukanye bakomeje gushimira Klyian Mbappe bamwe bamuha ubutuma bubwira ko nawe Igihe cye kizaza akayibora isi ,abandi bamubwirako FIFA yakamuhaye igikombe wenyine n’ubwo bitabaho.
Mbappé wagize umukino mwiza cyane

Mbappe yagize umukino mwiza kuko uretse Ibitego bitatu yatsinze wenyine yanateye penaliti ñziza ubwo yabimburiraga abakinnyi b’Ubufaransa gutera penaliti. Klyian Mbappe yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze Ibitego byinshi mu gikombe cy’isi kuko yatsinze ibitego 8 wenyine mu irushanwa ryose.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karabaye noneho! Indi nkuru mbi itashye mu matwi y’abakunzi ba Karim Benzema ndetse n’abakunzi b’u Bufaransa muri rusange batarakira gutakaza igikombe cy’isi

Breaking news: Umusifuzi yahagaritswe imyaka 15 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru