in ,

FIFA irashinjwa kugambanira amakipe y’Afrika mu gikombe cy’isi 2018

Nkuko mubizi mu gikombe cy’isi 2018 harimo gukoreshwa imisifurire hifashishijwe video izwi nka VAR, gusa nkuko bimaze kugarukwaho n’abanyamakuru benshi bakomeye birasa naho iyi misifurire iri kubangamira ibihugu byo muri Africa ku buryo bukomeye.

Nkuko byagaragaye ku muniko wahuje ikipe ya Portugal na Maroc ku munsi w’ejo, amakipe yose ntahabwa amahirwe angana iyo bibaye ngombwa ko hitabazwa VAR, ibi bikaba byaragaragaye ubwo ejo ku gitego cya Cristiano Ronaldo, Pepe yari yakoreye ikosa umukinnyi wa Maroc ariko Maroc yasabye ko bareba video baranga ndetse no kurindi kosa ryakorewe rutahizamu wa Maroc ryagombaga gutanga penalty ariko nabwo banga kureba  kuri video.

Umutoza wa Maroc akaba yaragiye kuganira n’abasifuzi nyuma y’igice cya mbere ako nabyo biba ibyubusa ntahagira igikorwa none ubu hakaba havutse ikibazo cyo kumenya ese ni ryari VAR ikoreshwa ese kuki amakipe amwe namwe by’umwihariko ayo muri Africa iyo ayisabye atayihabwa.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro wa Rayon Sport, Eric Rutanga yibarutse umwana w’umukobwa (amafoto)

World Cup: Umukobwa w’ikizungerezi yikuyemo imyenda yishimira igitego