in

FERWAFA yiteguye gufata umwanzuro ku hazaza h’umutoza w’Amavubi, Torsten Spittler

Mu kiganiro Perezida wa FERWAFA, Munyantwali, yagiranye na B&B Kigali FM, yemeje ko icyemezo cya nyuma ku hazaza h’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Torsten Spittler, kizarangirana n’icyumweru cya mbere cy’umwaka wa 2025.

Munyantwali yavuze ko batagomba kurenza iki cyumweru badafata umwanzuro wa nyuma.

Torsten Spittler, w’imyaka 63, yahawe inshingano zo gutoza Amavubi ku wa 1 Ugushyingo 2023, asinya amasezerano y’umwaka umwe yarangiye ku mpera z’Ukuboza 2024.

Mu gihe cy’amezi 13 yatoje Amavubi, Spittler yatsinze imikino ine mu mikino 10 y’amarushanwa, atsindwa ine anganya ibiri.

Gusa, imyitwarire ye yo gusubira iwabo mu Budage mu biruhuko by’iminsi mikuru ntatoze imikino y’ijonjora rya CHAN 2024 yatumye FERWAFA izamura impungenge ku hazaza he.

Munyantwali yavuze ko FERWAFA yanze kongera amasezerano ya Spittler hakiri kare muri Nzeri 2024 kuko yari agifite imikino ikomeye yo kwerekana ubushobozi bwe.

Ikindi kibazo gikomeye ni icyemezo cya Spittler cyo kutongera guhamagara abakinnyi nka Sahabo Hakim, Rafael York, na Hakizimana Muhadjiri, avuga ko badakora ibyo ababwira kandi batanamwumva.

Munyantwali yavuze ko FERWAFA idashyigikiye icyo cyemezo kandi ko bazasuzuma niba ibyo umutoza ashaka bihuye n’icyerekezo cy’ishyirahamwe.

FERWAFA ifite gahunda yo gushyiraho abatoza bungirije b’Amavubi batari abanyabiraka, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ikipe y’igihugu.

Itateganya gusubika gahunda yo kwitegura imikino ya CHAN 2024 izatangira muri Gashyantare no gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izaba muri Werurwe 2025.

Amavubi akeneye umutoza w’inararibonye ushobora kuyageza ku ntego zayo. Iki cyumweru ni ingenzi mu guhitamo icyerekezo cy’ikipe y’igihugu.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibidasanzwe mu gikombe cy’Isi cyama Club 2025

Manchester City mu bihe bikomeye: Pep Guardiola yemeye ko umusaruro muke ari we uwutera