Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje rigenzi ryaryo ryo muri Sénégal ko ridakozwa ibyo kujya gukinira i Dakar.
Ferwafa yakoze ibi nyuma y’ubwumvikane ko umukino wo kwishyura uzahuza Amavubi na Lions de la Teranga uzabera kuri Stade ya Huye mu gihe izaba yemewe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).
Ku wa 22 Kanama ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF) ryandikiye CAF, rinamenyesha FERWAFA, ko hakwiye kugenwa aho umukino uzahuza iki gihugu n’u Rwanda ku Munsi wa Gatandatu wo gushaka itike ya CAN 2023 uzabera kuko ubwumvikane bwari bwabayeho hagati y’amashyirahamwe yombi atari ntakuka.
FSF ya Sénégal yagaragaje ko yiyishyuriye buri kimwe mu kwitegura umukino wahuje ibihugu byombi muri Kamena 2022, bityo uwo kwishyura uzaba ku wa 9 Nzeri 2023 na wo wabera i Dakar kubera impinduka zakozwe ku ngengabihe y’imikino mpuzamahanga.
Mu ibaruwa ya FERWAFA isubiza iy’Abanya-Sénégal, yanditswe ku wa 26 Kanama 2023, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ryavuze ko “impamvu imwe rukumbi yari gutuma Sénégal itaza mu Rwanda ni uko Stade ya Huye yari kuba itemewe.”
FERWAFA yibukije FSF ko mu ibaruwa yiyandikiye ubwayo ku wa 30 Gicurasi 2022, yagize ati “Mu gihe iyo stade izaba itemewe, uyu mukino uzabera kuri Stade Abdoulaye Wade de Dimnadio muri Sénégal .”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryakomeje rivuga ko rishingiye “ubwumvukanye bwabaye hagati y’amashyirahamwe yombi ku wa 30 Gicurasi bugifite agaciro kandi budahinduka kuko Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino.”