Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatangaje impinduka zikomeye zigamije kuzamura urwego rw’abasifuzi b’u Rwanda, aho amafaranga bahabwaga azikuba inshuro zirenze ebyiri ndetse bagahabwa amasezerano n’itumanaho rigezweho. Ibi yabivugiye mu nama yabereye kuri Lemigo Hotel ku wa 11 Nzeri 2025, yanasinyiwemo amabwiriza mashya agenga Shampiyona ya 2025/26.
Shema yavuze ko umusifuzi azajya ahembwa ibihumbi 100 Frw ku mukino, kandi iyo ari mu rugendo azajya agenda mbere y’umunsi kugira ngo aruhuke neza. Yongeyeho ko abasifuzi bazahabwa amasezerano ya buri mwaka (part time), bahembwe buri kwezi, ndetse bagafatirwa ifatabuguzi muri gym kugira ngo bazamure imbaraga n’ubuzima bwiza.
Yagize ati: “Twifuza ko abasifuzi bacu baba abanyamwuga, inyangamugayo kandi batinywa.”

Kugeza ubu, umusifuzi mpuzamahanga yahabwaga ibihumbi 45 Frw ku mukino, mu gihe utari mpuzamahanga yahabwaga ibihumbi 43 Frw. Shampiyona nshya izatangira ku wa 12 Nzeri 2025.