Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), binyuze mu munyabanga wayo Muhire Henry yasubije abibaza niba ikipe y’igihugu itazaterwa mpaga.
Kuva kuwa Mbere w’icyi cyumweru ,kimwe mu bintu birikugarukwaho cyane ni Umukino uzahuza Amavubi na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024.
Ni umukino ukomeje kuba ihurizo kuko kugeza na nubu ntiharamenyekana ikibuga umukino uzaberaho , kuko Benin yatanze ikirego muri CAF ivuga ko i Huye nta hoteri ihari yujuje ibisabwa byo kwakira ikipe.
Icyaje gutera abanyarwanda impungenge ni uko ikipe y’igihugu yaraye igeze i Kigali kandi biteganyijwe ko umukino uzabera muri Benin.
Muhire Henry, umunyabanga wa FERWAFA ubwo yaganiraga na Radiyo Rwanda yabajijwe niba Amavubi atari mu byango byo kuzatewa mpaga mu gihe umukino wakomeza kwemezwa ko uzabera i Coutonu , Amavubi ntabone uko agerayo.
Henry yamaze impungenge abanyarwanda avuga ko Amavubi ataterwa mpaga kuko ngo FERWAFA yoherereje itike abasifuzi bazaza gusifura umukino ko kandi babategeye itike iza i Kigali bivuze ko umukino byanga byakunda uzabera i Huye. Henry yongeraho ko ahubwo Benin ishobora kuzaterwa mpaga ariyo.