Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye gutangiza shampiyona y’abato batarengeje imyaka 17 mu bakobwa n’abahungu, izatangira ku wa 17 Ugushyingo 2024.
Ni nyuma yo kugera ku ntego yo gutangiza shampiyona y’abatarengeje imyaka 20 mu mwaka w’imikino wa 2023-24.
Iyi shampiyona nshya izitabirwa n’amakipe 18 arimo ashamikiye ku makipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere nka APR FC, Rayon Sports, na Gorilla FC.
Uyu mushinga urashimangirwa n’ubuyobozi bwa FERWAFA buyobowe na Munyantwari Alphonse, bwiyemeje guteza imbere impano z’urubyiruko mu mupira w’amaguru.