Igikombe cy’amahoro cyongeye cyagarutse nyuma y’igihe bivugwa ko kirimo gutegurwa.
Umuvugizi w’ungirije muri FERWAFA Jules Karangwa yemeje bidasubirwaho ko amakipe agomba gutangira kwiyandikisha kuko igihe ntarengwa ari kuri uyu wa gatanu w’iki cyumweru.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Flash FM ku murongo wa Telefone avuga ko bari kumenyesha amakipe yose yanditse muri FERWAFA ko yatangira kwiyandikisha kugirango babashe kuba bategura uko amakipe azagenda ahura hakiri kare.
Uyu muyobozi yanatangaje ko barimo gutegura uko iki gikombe cyagirwa igikombe cy’igihugu, bivuze ko ngo bazemerera amakipe yose yaba ayanditse muri FERWAFA ndetse n’amakipe yose atanditse nkuko ahandi ku isi bimeze.
Jules Karangwa yaboneyeho no kumenyesha amakipe yose ko ikipe izatwara igikombe cy’amahoro ikanatwara Shampiyona ubwo ikipe izasohokana n’iyatwaye igikombe cya Shampiyona, ni ikipe izaba yageze final y’igikombe cy’amahoro, bivuze ko kuba uwa kabiri muri Shampiyona ntakintu bizamarira amakipe.