in

FERWAFA yamenyesheje APR FC igihe izakinira imikino ibiri y’ibirararane

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gushyira hanze amatariki azaberaho imikino y’ibirararane by’ikipe ya APR FC.

Ibi birarane bya APR FC ni icyo ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho yagombaga guhura na Bugesera FC, ndetse n’ikirarane cyo ku munsi wa gatatu yagombaga guhura na Police FC.

Umukino wa Bugesera FC na APR FC wagombaga kuba warakinwe tariki 8 Nzeri 2022 ukabera kuri Stade y’i Bugesera, mu gihe uwa APR FC na Police FC wari kuba warabaye tariki 13 Nzeri, iyi mikino yombi yasubitswe kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League aho yasezerewe na US Monastir mu ijonjora ry’ibanze.

Nyuma y’uko APR FC igarutse muri shampiyona, FERWAFA yamaze gushyira hanze amatariki azaberaho imikino y’ibirararane aho tariki 7 Ukwakira 2022 izajya gusura Bugesera FC, mu gihe umukino wa Police FC wo washyizwe mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.

Amakuru yizewe Yegob yamenye ni uko umutoza Mohammed Adil Erradi yari yasabye ubuyobozi ko bwasaba FERWAFA imikino yose y’ibirararane bayikina muri uku kwezi ikava mu nzira ariko ntabwo byakunze kuko umukino wa Police FC bawushyize mu kwezi gutaha.

Ikipe ya APR FC yagarutse muri shampiyona itsinda Rwamagana City FC ibitego bitatu kuri bibiri, kuri ubu ikaba ifite amanota 6, aho irushwa na Rayon Sports amanota 6 n’ubwo iyirusha imikino ibiri.

Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yikuye mu irushanwa rya Made in Rwanda rizitabirwa n’amakipe ane ariyo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports na Musanze FC itozwa na Frank Onyango Ouna rizatangira tariki 7 Nzeri rigasozwa tariki 9 Nzeri.

Ikipe ya APR FC imaze imyaka itatu yikurikiranya itwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, muri uyu mwaka w’imikino ikaba yifuza igikombe cya 21 aho igihanganiye n’amakipe arimo AS Kigali, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Butera Knowles yatanze ubutumwa bukomeye ku mugabo we ubwo yamushimiraga kuba yaramubaye hafi

Juno Kizigenza yateguje abafana be ko hari ibyo abahishiye