Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryahagaritse umusifuzi Bwiriza Nonati kuzamara imikino itandatu adasifura (Journee esheshatu) nyuma yo kwanga igitego cya Rayon Sports ku mukino wa Mukura Victory Sports.
Ni umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikipe ya Mukura Victory Sports yagabanye amanota na Rayon Sports nyuma yo kunganya igitego 1-1. Uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023.
N’ubwo amakipe yombi yagabanye amanota, abakunzi ba Rayon Sports bashenguwe no kwangirwa igitego cyatsinzwe na Moussa Camara ariko umusifuzi Mpuzamahanga wo ku ruhande, Bwiriza Nonati akavuga ko habayeho kurarira.
Nyuma y’uyu mukino, hacicikanye amashusho agaragaza ko n’ubwo iki gitego cyanzwe, cyatsinzwe nta kurarira kwigeze kubaho. Bisobanuye ko ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yarenganyijwe.
Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Bwiriza Nonati yamaze guhagarikwa imikino itandatu adasifura bisobanuye ko azongera kwemererwa gusifura ku munsi wa 25 wa shampiyona.
Ntabwo ari ubwa mbere kuko no mu mwaka ushize w’imikino 2021-2022, yigeze koherezwa gusifura muri shampiyona y’abagore bitewe n’udukosa twa hato na hato yakoze mu y’abagabo.