Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryahagaritse umusifuzi Bwiriza Nonati kuzamara imikino itandatu adasifura (Journee esheshatu) nyuma yo kwanga igitego cya Rayon Sports ku mukino wa Mukura Victory Sports.
Ni umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikipe ya Mukura Victory Sports yagabanye amanota na Rayon Sports nyuma yo kunganya igitego 1-1. Uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023.
N’ubwo amakipe yombi yagabanye amanota, abakunzi ba Rayon Sports bashenguwe no kwangirwa igitego cyatsinzwe na Moussa Camara ariko umusifuzi Mpuzamahanga wo ku ruhande, Bwiriza Nonati akavuga ko habayeho kurarira.
Nyuma y’uyu mukino, hacicikanye amashusho agaragaza ko n’ubwo iki gitego cyanzwe, cyatsinzwe nta kurarira kwigeze kubaho. Bisobanuye ko ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yarenganyijwe.
Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Bwiriza Nonati yamaze guhagarikwa imikino itandatu adasifura bisobanuye ko azongera kwemererwa gusifura ku munsi wa 25 wa shampiyona.
Ntabwo ari ubwa mbere kuko no mu mwaka ushize w’imikino 2021-2022, yigeze koherezwa gusifura muri shampiyona y’abagore bitewe n’udukosa twa hato na hato yakoze mu y’abagabo.
Ibi by guhana umusifuzi ntacyo bimaze na gato afazari bagahaye equipe amanota yayo kuko bibabigaragaye ko yarenganyijwe naho ubundi uburyo mu Rwanda ikintu cya Ruswa aricyo kirimbere bazajya bemera guhanwa ariko baheshe equipe insinzi ibindi bize nyuma. Nihatagira igikorwa rero bazajya barya amafaranga ibindi bize nyuma
Ibi bitumariye iki yaramaze kudutesha amanota!!! Mission yatumwe yarayirangije. Niyo bamuhagarika burundu.
Jye numva icyajya kiba cyiza ari uko equips yarenganijwe yajya ihabwa igitego cyayo cyanzwe ninabwo byajya bigaragara niba umusifuzi yariye ruswa ikipe yayitanze yajya imuteza ingaru. Naho guhanisha umusifuzi gusiba imikino runaka byonyine ntacyo byaba bimaze nubundi amafaranga aba yamaze kuyakenyereraho. Kdi hari igihe umusifuzi abara agasanga amafaranga ya ruswa agiye kurya ari menshi kuruta ayo yari kuzahembwa kuri ya mikino bamuhagaritse, ugasanga nta gihombo n’ubundi afite.