in

FERWAFA yagize icyo yisabira amakipe yarafite amashuyshyu yo gukinira ku kibuga cya Kigali Pele Stadium

Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryari ryijeje amakipe ko umunsi wa 26 bashobora kuwukinira kuri Kigali Pelé Stadium ku makipe yari asanzwe ahakirira, yasabwe gukomeza kwakirira aho yakiriraga kuko iki kibuga kitaraboneka.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo iki kibuga cyari gisanzwe kifashishwa n’amakipe menshi cyatangiye kuvugurwa, cyatashywe muri Werurwe 2023 aho cyanahindurirwe izina riva kuri Kigali Stadium cyitwa Kigali Pelé Stadium.

Ibyo byari bivuze ko amakipe nka APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United, Kiyovu Sports na Gorilla FC yari asanzwe ahakirira imikino ashaka ahandi.

APR FC, AS Kigali, Gorilla FC na Gasogi United zagiye ku kibuga cya Bugesera mu gihe Kiyovu Sports, Rayon Sports na Police FC zagiye ku kibuga cy’i Muhanga.

Mu gihe byari byitezwe ko imikino y’umunsi wa 26 wa shampiyona ya 2022-23 izakinwa ejo no ku Cyumweru, amakipe ashobora kwakirira kuri iki kibuga, ahubwo yasabwe gukomeza kwakirira aho asanzwe akinira.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko iki kibuga gisanzwe kiri mu maboko y’Umujyi wa Kigali atari yo yakivuguruye ahubwo ari leta.

Nyuma yo kuvugururwa Umujyi wa Kigali ukaba utaragishyikirizwa kugira ngo wongere ukigenzure nka mbere, utegereje ko habaho ihererekanyabubasha ari nabwo aya makipe azongera kugikiniraho.

Gusa andi makuru akaba avuga ko hari ibikonozwa neza muri iyi Stade ndetse ikazashyikirizwa Umujyi wa Kigali ari uko n’ibibuga byo hanze ahazwi nka ’Tapis Rouge’ byarangiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto meza cyane miss wa Uganda Tumukunde Hannah Karema akomeje gushimangira ko ari umwe mu bakobwa beza muri Africa 

Biravugwa ko Mama Sava yatandukanye n’umukunzi we biteguraga kurushinga