Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) ryageneye ubutumwa abanyarwanda bose muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe.
Kuri uyu munsi ku itariki 07 Mata 2023, abanyarwanda bose ndetse n’inshuti zabo, batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi bihe biba bitoroshye bisaba kuban hafi ko gukomezanya , niho abantu batandukanye bagiye bagenera ubutumwa abanyarwanda bubakomeza ndetse bubafasha kwihangana.
FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yageneye ubutumwa abanyarwanda bubakomeza.
FERWAFA yanditse iti: ” Mu gihe twibuka basaza bacu na bashiki bacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru twunamiye ubuzima bwishwe kandi tunasezeranya ko tuzashyigikira byimazeyo kubaka u Rwanda rwunze ubumwe”.