in

FERWAFA yabwiye amakipe ibisabwa ngo imikino y’umupira w’amaguru isubukurwe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye amakipe yo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere n’icya kabiri haba mu bagabo no mu bagore kwitoza no gukina aba mu mwiherero nkuko byakozwe mu mwaka w’imikino ushize.

Ku wa Kabiri, habaye inama yahuje ubuyobozi bw’amakipe na FERWAFA yakozwe hifashishijwe ikoranabuhaga igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda korona-virus, mu gihe amarushanwa ategurwa na FERWAFA yaba ari gukinwa.

Mu mpera z’Ukwakira 2021 ni bwo Ministeri y’Imikino yatangaje ko ibaye ihagaritse imikino yose by’agateganyo kugeza igihe kitazwi, bityo FERWAFA yatumije amakipe yose mu inama kugira ngo bigire hamwe icyakorwa imkino igasubukurwa bidatinze.

Muri iyi nama yayobowe na perezida wa FERWAFA, bwana Mugabo N. Olivier, amakipe yasabwe gukora imyitozo no gukina aba mu mwiherero, ariko amakipe yagaragaje ko nta bushobozi bwo guhita bajya mu mwiherero buhari, bityo asaba igihe cyo kubiganiraho n’abafatanyabikorwa babo n’abandi bafatanya mu buyobozi bwa buri munsi bakazasubiza Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bitarenze ku wa Gatanu, tariki 7 Mutarama.

Ibindi amakipe yasabwe ni ukugaragaza ibyemezo by’uko abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi bitabira imikino bapimwe kandi bakaba nta bwandu bafite, kandi ibyo bipimo bigafatwa ku munsi w’umukino, nkuko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA.

Ibyemezo byose byatanzwe bizanyuzwa muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu gihe cya vuba kugirango ibikorere ubugororangingo bibone gushyikirizwa Ministeri y’Imikino kugira ngo imiino y’umupira w’amaguru isubukurwe bidatinze.

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yasubitswe bageze ku munsi wa 11, aho Kiyovu Sport ariyo yari iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 24, irusha APR FC iyikurikiye inota rimwe ryonyine.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Papa Cyangwe yavuze ku bihwihwiswa ko yaba yarateye inda Mama Cyangwe

Mukobwa ||Mugore : Sobanukirwa zimwe mu ngaruka zo gukuramo inda kenshi ku bushake