Tariki ya 14 Ukuboza 2024, kuri Stade ya Kigali Pele hazabera igikorwa cyahariwe guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore, cyateguwe na FERWAFA ku bufatanye na FIFA. Iki gikorwa kizatangira saa 7:20 za mu gitondo aho hazakorwa imyiteguro y’ikibuga ndetse n’ikwirakwizwa ry’imyambaro ku makipe. Abahagarariye FERWAFA n’abashyitsi bazagera ku kibuga saa 7:50.
Nyuma y’umunota wo kwibuka nyakwigendera Anne Mbonimpa saa 7:59, hazatangira imikino itatu, uwa mbere ukaba saa 8:00, uwa kabiri saa 8:40, naho uwa gatatu saa 9:20. Ibi bikorwa bizayoborwa n’abashinzwe gutegura imikino n’abatoza.
Nyuma y’imikino, abashyitsi barimo Madamu Sifa Gloria, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ‘She Amavubi’, bazatanga ijambo. Hazakurikiraho gutanga imidali ku bakinnyi ba ’U13 na ’U15 no gutanga imipira mu bigo bine byitabiriye iki gikorwa. Iki gikorwa kizasoza saa 11:30 nyuma yo gusangira amafunguro.