Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye gukora impinduka zikomeye mu miyoborere yarwo, aho komisiyo enye zirimo ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore zigiye kuvaho, maze Perezida w’iri shyirahamwe abe ari we uzajya yihitiramo abo bakorana muri Komite Nyobozi.
Izi mpinduka ziteganyijwe kwemezwa mu Nteko Rusange Idasanzwe izabera kuri Serena Hotel i Kigali ku wa 3 Gicurasi 2025. Muri iyi Nteko, hazemezwa Amategeko Shingiro mashya ya FERWAFA ya 2025, azagena uburyo bushya bwo gushyiraho Komite Nyobozi.
Komite Nyobozi izaba igizwe n’abantu icyenda gusa, barimo Perezida, ba Visi Perezida babiri n’abandi bayobozi bashinzwe imirimo itandukanye, birimo Imari, Amarushanwa, Tekiniki, Imisifurire, Amategeko n’Ubuvuzi.
Komisiyo zakuweho ni: ishinzwe Kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga, Umupira w’Abagore, Umutekano ku mikino n’Amakipe y’Igihugu. Ibyemezo byafashwe bivugwaho byinshi, cyane ko byaba bigamije gufasha Munyantwali Alphonse kongera kwiyamamaza byoroshye ndetse agashyiraho ikipe imushyigikiye.

Gusa bamwe mu banyamuryango bavuga ko gukuraho komisiyo y’umupira w’abagore bitajyanye n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere uburinganire n’uruhare rw’abagore muri siporo.