Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryateganyije ingengo y’imari ingana na miliyari 15,2 Frw mu mwaka wa 2025, aho miliyari 7,96 Frw zizakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, hakaba miliyari 2,53 Frw zizakoreshwa mu bikorwa bya FERWAFA harimo no guhemba abakozi, mu gihe andi miliyari 4,79 Frw azajya mu bikorwa birimo kubaka ibibuga bine ndetse no gushinga radiyo na televiziyo by’iri shyirahamwe.
Muri miliyari 4,98 Frw agenewe amarushanwa n’iterambere rya ruhago, harimo inkunga izajya ku makipe y’Igihugu azitabira imikino ya CECAFA, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, n’icy’Isi cya 2026. Ibi bikaba ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane ko bizafasha amakipe y’Igihugu mu myiteguro y’amarushanwa akomeye.
Nkuko Igihe kibitangaza kivuga ko Tariki ya 1 Gashyantare 2025, FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe, aho bizaganirwaho gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025 ndetse no kwemeza ingengo y’imari y’uyu mwaka.