Kizigenza Cristiano Ronaldo arashinjwa kuzamura intugu ku mutoza imwe mu mpamvu zatumye yicara ku ntebe yabasimbura iminota irenga 70.
Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe y’igihugu ya Portugal yatsindaga Switzerland ibitego 6 kuri kimwe mu mikino wa 1/8 mu gikombe cy’isi.
Ubwo abakinnyi bari bubanzemo muri uyu mukino abantu batunguwe no kubona Ronaldo Atari mu rutonde rw’abakinnyi 11 bari bubanzemo nyamara uyu mugabo afatwa nk’umukinnyi wa mbere.
Cristiano Ronaldo yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 73 ikipe yamaze gutsinda ibitego 5, ariko ananirwa gukora amateka ngo atsinde igitego cye cya 1 mu gikombe cy’isi mu mikino yo gukuranamo.
Nyuma y’umukino itangazamakuru ryabajije Fernando Santos utoza Portugal icyatumye yicaza Ronaldo akabanzamo umwana w’imyaka 21 maze nawe mu magambo ye avuga ko n’ikipe batishimiye imyitwarire ya Ronaldo ku mukino wanyuma wo mu itsinda H, ubwo Portugal yatsindwaga na South Korea.
“Nabonye amafoto, ntabwo nabikunze, ntabwo nabikunze na gato ariko ubu biriya byose byagaragaye nk’ikibazo twamaze kubikemurira imbere y’umuryango ufunze. Ibibazo twabihagaritse ubu twese turi gutekereza ku mukino ukurikiyeho gusa”. Amagambo ya Fernando Santos utoza Portugal.
Nyuma hari andi mashusho yagiye hanze yerekana Ronaldo ari gushyamirana n’umukinnyi wa South Korea wari uri kumubwira ngo asohoke mu kibuga vuba ndetse muri ayo mashusho Ronaldo agaragara asa nk’aho yitotombera umutoza Santos wari amukuye mu kibuga.