Ikipe ya FC Barcelona isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Espagne yahamwe n’ibyaha byo gutanga ruswa ndetse n’uburiganya.
Nta gihe kinini gishize ibirego bizamuwe n’inkiko zo muri Espagne,aho FC Barcelona yashijwaga ibyaha byo kuba yarahaga ruswa Jose Maria Enriguez Negrerira wahoze ari visi-perezida w’abasifuzi muri Espagne.
Ubwo ibi birego byazamurwaga , Joana Laporte uyobora iyo kipe yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ayo mafaranga, FC Barcelona yayishyuraga sosiyete ya Enriguez ( visi perezida w’abasifuzi) nk’amafaranga y’ubujyanama , ntaho yari ahuriye no kuba ari ruswa yo kugira ngo izibirwe mu mikino.
Nyuma yayo magambo ya Perezida wa FC Barcelona, Javier Tebas we uyobora Laliga yasabye ko mu gihe ibyo birego byahama FC Barcelona umuyobozi wayo yazegura nta mananiza.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye urubanza , maze umucamanza atangaza ko FC Barcelona ihamwa n’ibyaha byo kuba yaratanze ruswa ingana na miliyoni 7.4 z’Amayero ikayaha sosiyete ya Jose Maria Enriguez wari visi perezida w’abasifuzi.
Umucamanza yavuze ko ayo mafaranga FC Barcelona ibinyujije muri Jose Maria Bartomeau wayiyoboraga yayatanze kuva muri 2001- kugeza muri 2018, aho miliyoni 1.2 z’Amayero bazitanze kuva muri 2016-2018, kuva muri 2001-2018 igatanga ruswa ya miliyoni 6.2. Hejuru ya ruswa kandi FC Barcelona na Jose Maria Bartomeau wayiyoboye banahamwe n’ibyaha by’uburiganya mu mpapuro zisobanura uko amafaranga yakoreshejwe .
Mu gihe ibi byaha byahama FC Barcelona burundu yazahabwa ibuhano na UEFA byo kutitabira imikino yo ku mugane w’Iburayi ,ibintu byatuma iyi kipe ikomeza kuzahazwa n’ibibazo by’ubukungu bitayoroheye.