Ikipe ya FC Barcelona isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere Espagne, yahawe gasopo mu kuzongera kugura abandi bakinnyi mu mpeshyi itaha mu gihe itagurisha abakinnyi.
FC Barcelona isigaye ifite ibibazo by’ubukungu kubera kutitwara neza mu mikino y’Iburayi, icyorezo cya COVID-19 cyatumye amafaranga agabanuka kubera kutinjiza abafana mu masitade.
Kuva Joan Laporte yafata kuyobora FC Barcelona yayisanganye ibibazo by’amikoro ndetse n’imyenda yatumye abakinnyi batandukanye bagenda barimo na Messi.
Imyenda no kwinjiza amafaranga make byatumye FC Barcelona ihagarikwa kuzongera kugura abakinnyi mu mpeshyi itaha mu gihe itabasha gucuraza cq kwinjiza angana na miliyoni 178 z’amayero. Ibi byatangajwe na Javier Tebas uyobora Laliga ubwo ejo kuwa Kane ubwo yari mu nama y’ishoramari muri siporo yabereye i London.
Javier Tebas uyobora Laliga yavuze ko kugira ngo FC Barcelona yemererwe kugura abakinnyi izabanza ikinjize Miliyino 178 z’amayero kandi nabwo igasohora miliyoni 71 gusa yinjiza abakinnyi.