in ,

Fc Barcelona iteye akababaro gakomeye mu ikipe ya Arsenal Fc na Chelsea(Impamvu)

Mu gihe amakipe yose yakataje mu gushakisha abakinnyi bakomeye bazakoresha muri saison itaha, ikipe ya Fc Barcelona nayo ntiyicariye ubusa. Nyuma yo gucibwa intege n’amafaranga atagira ingano ku mukinnyi Ousmane Dembele, kuri ubu iyi kipe yatangiye kureba undi mukinnyi udahenze yakwigurira mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi bwayo.

Umutoza w'ikipe ya Fc Barcelona Ernesto Valvede mu kiganiro nitangazamakuru
Umutoza w’ikipe ya Fc Barcelona Ernesto Valvede mu kiganiro nitangazamakuru

Mu gihe ikipe ya Chelsea Fc na Arsenal zari zatangiye gushaka uko zagura umunya Algeria Riyad Mahrez, ndetse kurubu ikipe ya Arsenal yo ikaba yaramaze kugeza icyifuzo cyayo mu buyobozi bwa Leicester City, gusa ibiganiro bikaba bitaratangira, amakuru dukesha ikinyamakuru Mundo Deportivo cyandikira muri Espagne aravuga ko uyu musore yitangarije ubwe ko ategereje nanubu ijambo riva mu ikipe ya Fc Barcelona kuk ariyo kipe yifuza gukomerezamo umupira we. Iyi kipe ya Fc Barcelona yari yashatse uyu mukinnyi umwaka ushize ntibize kuyikundira nayo ikaba ishaka guhita itangira ibiganiro byihuse n’ikipe ya Leicester ndetse nkuko iki kinyamakuru gikomeza kubitangaza ikipe ya Barca ikaba ishaka kumutangaho miliyoni 40 z’amayero kugirango ibashe kwegukana uyu mukinnyi w’imyaka 26.

Image result for riyad mahrez

Amagambo yuyu musore akaba ariyo yatumye ikipe ya Chelsea Fc na Arsenal zisubiza amerwe mu isaho kuko uyu musore yatangaje aho yifuza kwerekeza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amber Rose nyuma yo gusibirwa ifoto ye yambaye ubusa yibasiye bikomeye Instagram

Exclusive: Nyuma yuko Miss Barbine yishyize hanze yambaye ubusa, dore uko ameranye n’umukunzi we