in

Fatakumavuta yafatiwe mu Burundi ari kumanika ibyapa biriho Bruce Melodie bivugwa ko ashaka kwica igitaramo cya The Ben

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatamumavuta aravugwaho kugaragara mu Burundi ari kumanika ibyapa biriho Bruce Melodie.

Aya makuru aratangazwa n’umunyamakuru w’inyaRwanda wemeza ko yamubonye ashaka kumanika ibyapa bya Bruce Melodie ku modoka icyakora fatakumavuta yamuca iryera agahita ahunga akagenda.

Uyu ngo amaze kubona Fatakumavuta agiye, yanze kumukurikira ahubwo ahita ajya muri papeteri Fatakumavuta yari avuye gukoreshamo kopi z’ibyo byapa, uwo yasanzemo witwa Karim amubwira ko ari we umaze kubikora ariko yagerageje kubaza Fata icyo agiye kubimaza ariko ntiyamusobanurira, icyakora avuga ko yaketse ko ari ikintu cyiza.

Biravugwa ko hakozwe ibishoboka byose igitaramo cya The Ben ngo gishyirwe hasi, ku buryo mu nama n’abanyamakuru hari abanyamakuru baguzwe ngo bamubaze ibibazo byanditse ariko umugambi ukaburizwamo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports ntibuze byose! Ku mukino Rayon Sports warangiye isezerewe na Al Hilal Benghazi yasaruyo akavagari k’amamiliyoni

“Ntimukamanganyishe nk’aba Mitsutsu” Nick wo muri City Maid ntiyumva ukuntu mu bihembo bya sinema nyarwanda bamushyira hamwe n’abanyarwenya nk’aba Mitsutsu na bagenzi be