Mu gihe isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryamaze gufungura ku mugabane w’Uburayi, amakipe menshi atandukanye yabonye amahirwe yo kugerageza kwiyubaka kugira ngo igice cya kabiri cy’umwaka w’imikino muri shampiyona akinamo kizagende neza.
Kabuhariwe mu makuru ajyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, Fabrizio Romano yavuze abakinnyi batanu bo guhanga amaso bashobora guhindura amakipe muri uku kwezi kwa Mbere.
1. Alvaro Morata – Juventus
Juventus yamaze kubwira uyu rutahizamu ko idafite gahunda yo kumugura bihoraho mu mpeshyi, ndetse niyo mpamvu bishoboka cyane ko uyu musore yasohoka muri Mutarama ni ubwo bikigoranye cyane.
Barcelona niyo kipe iri gucungira hafi cyane Alvaro Morata, ndetse yamaze kumvikana nawe ariko buri kimwe kizaterwa na Juventus idafite gahunda yo ku murekura igihe cyose itarabona umusimbura we.
Ejo hashize, ku wa Gatatu, mu kiganiro n’itangazamakuru Massimiliano Allegri utoza Juventus yavuze ko yamaze kubwira Morata ko ari ingenzi ndetse nta gahunda afite yo kumutakaza muri uku kwezi kwa Mbere.
2. Matias Vecino – Inter Milan
Inter Milan yiteguye kugurisha Matias Vecino ukina mu kibuga hagati, mbere yuko asoza amasezerano afitanye niyi kipe mu mpeshyi. Flamengo niyo kipe yagerageje kumuvugisha ariko arashaka kuguma ku mugabane w’Uburayi, ndetse bishobotse mu Butaliyani.
Ibya Matias Vecino bizasobanuka neza mu byumweru biri imbere.
3. Anthony Martial – Man United
Uyu rutahizamu ibye birasobanutse neza: arashaka gusohoka muri Manchester United. Nyuma y’imyaka irindwi yose, ashaka kujya mu ikipe azajya abanzamo.
Sevilla niyo kipe yamaze kugaragaza ko ishaka Anthony Martial ariko Manchester United ishaka ko hishyurwa amafaranga y’intizanyo n’umushahara wose wa Martial. Ibi byatumye havuka ikibazo, ndetse andi makipe atandukanye ashaka kwinjira mu rugamba rwo kumusinyisha.
4. Ainsley Maitland-Niles – Arsenal
Imyitwarire ye yahoze iri ku rwego rwo hejuru, ariko Arsenal ifite abakinnyi benshi bakina mu mwanya we, bityo Maitland-Niles azasohoka muri iyi kipe kubera iyo mpamvu.
AS Roma yenda kumusinyisha ku ntizanyo kugeza mu mpeshyi ikishyura ibihumbi 500 by’ama-euro, n’ibindi bihumbi 500 by’ama-euro mu nyongera nkuko byashyizwe mu biganiro. Ibiganiro biri kugana ku musozo, kandi na Jose Mourinho aramushaka.
5. Philippe Coutinho – Barcelona
Hashize amezi menshi Barcelona iri gushaka igisubizo kuri Philippe Coutinho, aho ishaka ikipe isinyisha Coutinho ikamuhemba amafaranga menshi.
Flamengo, kuri ubu, ntabwo yigeze igerageza kumusinyisha, ndetse na Everton yahawe amahirwe yo kumusinyisha muri uku kwezi. Coutinho afite amahirwe menshi yo gusohoka muri Barcelona muri uku kwezi.