Fabien, Fabian , ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Fabianus, iyo ari umukobwa bamwita Fabienne.
Bimwe mu biranga ba Fabien
Agenda buke buke, iterambere rye rizamuka buhoro buhoro bitewe n’uko yitangira akazi.
Ni umuntu utagira ikindi yitaho keretse inshingano ze azisohoje. Ntakunda gucika intege kuko aziko urugendo rw’intambwe igihumbi rutangirwa n’intambwe imwe gusa.
Azi kwigenzura, akirinda kandi ntabwo azi kuvuga, niyo hari ibyo akuganirije ntabikubwira byose usanga avuga aziga.
Ni umuntu usa n’uwaremewe kubahiriza inshingano, iyo aziko ikintu runaka kimureba aragikora kandi neza.
Fabien ni umuntu ukurura abandi bitewe n’imico y’ukuntu ateye mu kuvuga make no gufashanya n’abandi.
Ni umuntu ukunda umurimo, akora ibintu mu buryo bwiza bunoze kandi akabigeraho.
Fabien ni umunyakuri, arubahwa, ashyira mu gaciro kandi azi kwihangana cyane iyo ubuzima bwahindutse.
Fabien usanga agira akantu ko kuba umunyagitugu kugira ngo hato hatagira umuvangira muri gahunda ze.
Fabien ariko inenge ye ni uko adakurwa ku ijambo iyo ahakanye aba kandi iyo yishyizemo ikintu aragikora.
Nubwo afashanya, Fabien ntabwo ari wa muntu utagaguza ibintu, buri kintu se agikora mu mwanya wacyo.
Niyo akiri umwana, Fabien aba arangwa n’ikinyabupfura na gahunda haba mu rugo cyangwa ku ishuri.
Akunda umutuzo no guhora arinda icyahungabanya umudendezo w’inshuti ze n’umuryango kugira ngo babane mu mahoro.
Mu guhitamo inshuti, aragorana cyane kuko aba ashaka umuntu uzasubiza ibyifuzo bye byose ntacyo asize kandi uzihanganira intege nke ze.
Iyo abaye umugabo, avamo umubyeyi mwiza ukunda abana kandi wubahiriza inshingano ze. Akunze kwiga ibyo gushushanya, ibijyanye n’isuku rusange, gukora imyenda , kwita ku bimera ,ubutetsi n’ibindi bisaba ubwitonzi kugira ngo ubigereho.